Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha abantu 28 barimo abofisiye ba RDF na RCS n’abasivili muri dosiye ya APR FC
Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha abantu 28 barimo abofisiye ba RDF na RCS n’abasivili muri dosiye ya APR FC
Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo kuri uyu wa 13 Kanama 2025, rwatangiye kuburanisha abantu 28 barimo abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’abasivili, bakekwaho ibyaha bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege hakoreshejwe konti ya Minisiteri y’Ingabo binyuranyije n’amategeko.
Ibi byaha bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League. Yari yaherekejwe n’abarimo abanyamakuru ba siporo.
Abari kuburanishwa barimo Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego, abasirikare batatu barimo Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi.
Abasivili bari kuburanishwa muri uru rubanza barimo umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bubashinja ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta utagenewe.
Capt Mutoni yoherejwe kwa muganga
Umwunganizi wa Capt Mutoni yavuze ko umukiliya we atiteguye kuburana kubera ko ikirego cy’Ubushinjacyaha yakibonye saa mbiri z’ijoro, naho uyu munyamategeko we akibona mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kanama, bityo ko batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza.
Indi mpamvu Capt Mutoni yatanze ni iy’uko atwite ku buryo nta mbaraga afite, cyane ko uyu munsi yagombaga kujya kwa muganga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Capt Mutoni afite ikibazo bitabuza bagenzi be 27 bareganwa kuburana. Bwasabye ko uyu musirikare we yahabwa ikindi gihe cyo kuburana.
Uwunganira Capt Mutoni yavuze ko Ubushinjacyaha bwareze aba bantu bose muri dosiye imwe, bityo ko urubanza rw’umukiliya we rudashobora gutandukanywa n’urw’abandi.
Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko umukiliya we afite ikibazo cy’ubuzima gikomeye kuko aho afungiwe, mu minsi ishize yaguye hasi kubera amaraso make.
Me Ibambe Jean Paul wunganira Nemeye Olivier, umwe mu baregwa, yavuze ko iburanisha rikwiye gukomeza nubwo Capt Mutoni yatanze inzitizi. Yavuze ko niba uyu musirikare atiteguye kuburana, abandi biteguye kuburana.
Uyu munyamategeko yasobanuye ko n’umukiliya we afite ubukwe tariki ya 16 Kanama, ariko ko atasaba kutaburanishwa. Yaboneyeho gusaba ko umukiliya we yaburana adafunzwe.
Nyuma y’isuzuma, urukiko rwahaye ishingiro inzitizi yo kuba Capt Mutoni atwite, rutegeka ko ahita ajyanwa kwa muganga, akazasubira kuburana tariki ya 18 Kanama. Rwategetse ko iburanisha ku bandi 27 bari muri iyi dosiye rikomeza.
CSP Sengabo n’abandi babiri
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bushinja CSP Sengabo, CSP Mukantabana na Capt Umurungi kuba ibyitso ku cyaha cyo guha inyandiko abo zitagenewe no ku cyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.





