Rulindo: Inteko y'umuco Irashima uburyo akarere ka Rulindo Kabungabunga Ibimenyetso Ndangamurage biri muri aka karere.

Aug 1, 2025 - 08:32
 0
Rulindo: Inteko y'umuco Irashima uburyo akarere ka Rulindo Kabungabunga Ibimenyetso Ndangamurage biri muri aka karere.

Rulindo: Inteko y'umuco Irashima uburyo akarere ka Rulindo Kabungabunga Ibimenyetso Ndangamurage biri muri aka karere.

Aug 1, 2025 - 08:32

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane n’umuyobozi w’intebe y’inteko wungirije UWIRINGIYIMANA Jean Claude mu gikorwa cyo kumenyekanisha amateka y’aharamvuriwe ingoma y’ingabe karinga Rwili-Nturo mu murenge wa Cyungo.

Amateka agaragaza ko muri aka gace ariho hari igiti cy’umwungo cyaharamvuwemo ingoma y’ingabe Karinga yafatwaga nk’ikirango k’igihugu gikomeye ku ngoma ya cyami kuva mu mwaka wi 1510-1961 ku ngoma y’umwami RUGANZU II Ndoli.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yagaragaje ko mu karere ka Rulindo hari ahantu hatandukanye hafite amateka harimo aka gace ka Rwili-Nturo ,ku kirenge cya Ruganzu, Ngabo itsinze aho igikomangoma Forongo n’ingabo ze zatsindiye abanyoro, ibigabiro by’abami,butangampundu ndetse no mukisigiro, kinihira ahabereye amasezerano y’amahoro hagati ya FPR INKOTANYI na Leta yariho icyo gihe,cyamutara mu murenge wa Ntarabana hari ikiraro cya mbere cyubatswe ku ngoma ya MUTARA I Semugeshi,Mushongi mu murenge wa Base hari abacuzi bambere bakomeye mu Rwanda no muri Afurika hakaba ariho hacurirwaga amasuka y’amaberuka.

Umuyobozi w’Akarere akaba yavuze ko igikorwa cyo kumenyekanisha ahantu ndangamurage gifite agaciro gakomeye kuko bifasha gusigasira amateka y’umurage by’abanyarwanda ari naho tuvamo indangagaciro z’ubutwari.

Umuyobozi w’intebe y’inteko wungirije ushinzwe ku bungabunga ururimi n’umuco UWIRINGIYIMANA Jean Claude yashimiye Akarere ka Rulindo umuhate kagira wo kubungabunga amateka ndangamurage binyuze mu gushyiraho ikigo cyibumbatiye amateka   y’umwami RUGANZU giherereye mu murenge wa Rusiga. 

UWIRINGIYIMANA Jean Claude akomeza avuga ko inteko y’umuco yateguye iki gikorwa mu rwego rwo gusura ahantu ndangamurage hafitanye isano n’umuganura aho inteko y’umuco n’itsinda ry’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye basuye ahantu 4 harimo ku bigabiro bya Rwabugiri,Rubengera, aho umwami Rwabugiri yizihirije umuganura inshuro umunani mbere y’ubukoloni,ahandi hasuwe ni kumukore wa Rwabugiri aho umwami Rwabugiri yakiriye Von Gotsen  

UWIRINGIYIMANA Jean Claude kandi  avuga ko iyi gahunda igamije gushimangira ubufatanye n’akarere ka Rulindo mu kubungabunga amateka ndangamurage. 

    Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure