Rulindo: Isoko ry’amatungo magufi ryubatswe ryayazamuriye igiciro

Jan 9, 2026 - 13:06
 0
Rulindo: Isoko ry’amatungo magufi ryubatswe ryayazamuriye igiciro

Rulindo: Isoko ry’amatungo magufi ryubatswe ryayazamuriye igiciro

Jan 9, 2026 - 13:06

Isoko ry’amatungo magufi ryubatse mu Murenge wa Base, mu Karere ka Rulindo, aborozi bavuga ko ryatumye baca ukubiri no kubura amatungo yabo, kuko mbere amatungo yabacikaga, hakaba ubwo bayabuze, kandi byanayazamuriye ibiciro.

Umwe mu bacuruza amatungo yavuze ko mbere batarubakirwa isoko, akenshi iyo imvura yagwaga, ihene zabacikaga, bityo bagahomba, ariko aho bubakiwe isoko n’ibiciro by’amatungo byarazamutse, kuko afite aho abarizwa.

Ntahombasize Bosco, ucuruza amatungo wo mu Kagari ka Cyoha, mu Murenge wa Base, mu Karere ka Rulindo yavuze ko mbere bacururizaga mu mashyamba no mu kibuga, amatungo yabacikaga, ariko aho umushinga PRISM ububakiye isoko bacuruza nta mpungenge bafite.

Ati: “Umushinga PRISM utaratwubakira isoko twabaga mu kibuga i Kiruri ariko nabwo twahageze tuvuye mu ishyamba mu Rutembe, iyo imvura yagwaga wasangaga tunyagiranwa n’amatungo, cyane cyane ihene zitinya imvura, zarirukankaga zikazimira.

Kuri ubu hubatswe isoko harimo urugi barakinga tukajya kugama, dufite naho kugama hariya […] Aho isoko ryahagereye byakemuye icyo kibazo, kuko n’iyo umuntu abuze itungo rye araza hano ni mu giterane akarishaka akaribona kandi n’amatungo yagize agaciro, ibiciro byarazamutse.”

Yakomeje asobanura ko n’agaciro k’amatungo kazamutse kuko bakiri mu mashyamba abajyagayo kubahahira babaga ari bake, bakanabahenda.

Yagize ati: “Tugikorera mu kibuga, ihene nziza yabaga igura nk’amafaranga y’u Rwanda 45 cyangwa 50, ubu igeze mu majana.”

Mukeshimana Clementine wari waremye isoko, yavuze ko kuba ryubatse bituma bahaha neza.

Ati: “Iri soko ritaraza byaratugoraga, tukajya kubona itungo bituvunnye, ariko ubu iyo riri bureme tujya mu isoko tugahaha neza kuko amatungo aba yateraniye mu isoko.”

Yongeyeho ati: “Kuva twabona isoko ryubatse neza, ubu dusora neza nta kibazo, mbere tukiba mu ishyamba ihene zaraducikaka tukayoberwa aho twazibona, ariko ubungubu baratwubakiye ntaho ihene yanyura kandi amatungo yongerewe agaciro.”

Umuyobozi Wungirije w’akarere ka Rulindo Rugerinyange Theoneste, yavuze ko kuba harubatswe isoko ari mu rwego rwo guteza imbere ubworozi muri aka Karere kandi ko ibikorwa baba babifite mu mihigo, akaba ari ibikorwa bihindura ubuzima bw’umuturage.

Yagize ati: “Ibikorwa by’umushinga PRISM byahinduye ubuzima mu buryo bugaragara, dufite isoko, ni igikorwa remezo dushima aho umuturage ukeneye kujyana itungo rye, afite aho arijyana kandi hazwi ndetse bikanadufasha no mu mutekano wayo matungo .”

Iryo soko ry’amatungo rirema kabiri mu cyumweru, ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu, rikazanwamo amatungo magufi agizwe n’inkoko, inkwavu, ihene n’intama.

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure