Rulindo: Nyuma yo kuburirwa irengero yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Oct 23, 2025 - 06:26
 0
Rulindo: Nyuma yo kuburirwa irengero yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Rulindo: Nyuma yo kuburirwa irengero yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Oct 23, 2025 - 06:26

Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Cyinzuzi, haravugwa urupfu rwa Kagina Ndagijimana, wapfuye mu buryo butaramenyekana nyuma yo kuburirwa irengero mu ijoro ryo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nyakwigendera yavuye iwe ajya kunywera mu isantere, iri mu mudugudu wa Gatagara, aho bivugwa ko muri iryo joro habayeho gushyamirana hagati y’abantu 

Umugore we n’abana batatu ngo bari bategereje ko ataha, ariko baramubura, bituma batangira kumushakisha.

Umuturanyi umwe yagize ati:

“Ku wa Gatandatu nibwo umugore we yaje kundeba ambaza niba nabonye Kagina, ndamubwira nti ‘ntawe nabonye’. Bukeye twumvise inkuru ko umurambo wabonetse mu ishyamba rya Marembo. Twahise tujya kureba dusanga koko ni we.”

Uwitwa Ndagijimana ngo yabonetse mu ishyamba, mu gihuru, yubitse inda. Ababonye umurambo we bavuga ko utagaragazaga ibimenyetso byo kunyagirwa, kandi imvura yari imaze iminsi ine igwa.

Bamwe mu bo mu muryango we basaba inzego z’umutekano n’ubutabera gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

“Yagiye afite telefoni ye, ntayo twongeye kubona. Nta n’ibimenyetso bigaragara ko yagize aho anyura mu mazi kandi imvura yari nyinshi. Turasaba ko ubutabera bukorwa,” umwe mu bagize umuryango we niko yavuze

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Ngirabakunzi, yemeje aya makuru avuga ko hari abantu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu gushyamirana kwabaye mbere y’urupfu rw’uyu mugabo.

Yagize ati: “Inzego zibishinzwe zagiyeyo, zikora iperereza ry’ibanze.

Hari abakekwaho kugira uruhare muri ubwo bushyamirane bafashwe. Umurambo wajyanywe ku kigo cy’ubugenzacyaha kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu. Turakangurira abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora gushyira abandi mu kaga,”

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko urugomo rumaze gufata indi ntera, bagasaba inzego z’umutekano kongera imbaraga mu gukumira ibi bikorwa bibangamira ituze ryabo.

  

   Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure