Rulindo: RIB yavuze ku munyeshuri wakubiswe akajya kwa Muganga banamuciriyeho ijipo
Rulindo: RIB yavuze ku munyeshuri wakubiswe akajya kwa Muganga banamuciriyeho ijipo
Mu Karere ka Rulindo,mu murenge wa Buyoga mu kigo cy’amashuri cya Groupe scolaire Gitumba, haravugwa inkuru y’Umunyeshuri w’umukobwa wakubiswe bakanamuciraho imyenda ndetse bikanamuviramo no kujya kwa muganga.
Ibi bikaba byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024 ku isaha ya saa tatu zishyira saa yine nibwo umwana w’umukobwa witwa Jeanne D’Arc Uwumuremyi, yasanzwe mu ishuri yigamo ry’umwaka wa Gatandatu mu mashuri yisumbuye agakubitwa.
Bitangira ngo abanyeshuri bari mu ishuri barimo gukora imyitozo yo mu matsinda (group works )nta mwarimu uri mu ishuri,nibwo Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo(DOS) yanyuze ku ishuri yumva abanyeshuri basakuza yinjiramo ajya kureba impamvu basakuza.
Uyu muyobozi yahise atangira gushyamirana n’uyu mukobwa,amufata mu mashati amujyana muri office,bivugwako yamugejejemo bakifungirana bakomeje kurwanira telefoni,umunyeshuri ngo nibwo yakubiswe ndetse biza no kumuviramo ko ijipo n’inkweto yari yambaye nabyo byacitse.
Ababonye uyu munyeshuri babwiye BWIZA ko yari afite imibyimba y’inkoni ku mubiri ndetse ngo bamubonye amaze gutizwa igitenge n’inkweto za Boda boda n’umuyobozi w’ikigo wungirije ushinzwe imyitwarire(DOD) muri iki kigo ahita ajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Buyoga.
BWIZA ikimenya aya makuru, twagerageje kuvugana na Gitifu w’Umurenge wa Buyoga yirinda ku gira amakuru atanga kuri iki kibazo,atubwirako byamaze kugera muri RIB,twanagerageje guhamagara Umuyobozi w’Akarere ibi byabereyemo ntiyatwitaba ndetse n’ubutumwa ntiyabusubije.
Dr Murangira B. Thierry,umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB yabwiye BWIZA ati:”Iyi case iri gukurikiranwa kugirango hamenyekane ukuri”.
Ibi bikaba byaragiye bivugwa kenshi ko gutanga ibihano bibabaza umubiri (Corporal punishment) bitemewe, ko ubikoresha yahanwa n’amategeko.





