RULINDO:AMARUSHANWA YA YOUTH CONNECT AND ART CONNECT AWARDS KU RWEGO RW'AKARERE

Aug 27, 2026 - 23:27
 0
RULINDO:AMARUSHANWA YA YOUTH CONNECT AND ART CONNECT AWARDS KU RWEGO RW'AKARERE

RULINDO:AMARUSHANWA YA YOUTH CONNECT AND ART CONNECT AWARDS KU RWEGO RW'AKARERE

Aug 27, 2026 - 23:27

Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage Bwana MUTAGANDA Theophille yayoboye gahunda y'amarushanwa ya YouthConnekt&ArtsConnekt Awards 2026 ku rwego rw'Akarere ka Rulindo iki gikorwa kikaba cyabereye muri salle y'Akarere.

Ubutumwa bwahawe urubyiruko mbere yuko amarushanwa atangira ,

Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yashimiye urubyiruko rwose rwitabiye amarushanwa ko bateye intambwe yo gutangiza imishinga mu mirenge itandukanye

Yibukije urubyiruko ko bakwiye gukomeza kuba bandebereho aho bari hose muri gahunda zitandukanye zirimo guhanga umurimo no kuwunoza, Kurwanya ubunebwe n'ibindi bintu byose birangaza urubyiruko birimo n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yafashe umwanya Kandi yifuriza urubyiruko kugira amarushanwa meza abasaba ko imishinga Myiza izatwara ibihembo ku rwego rw'Igihugu yaturuka mu Karere ka Rulindo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije Yasabye urubyiruko rwitabiye gushyira umurava mu bikorwa byabo biteza imbere Igihugu no Gukomeza gushaka ibisubizo bitandukanye ku bibazo bibangamiye imibereho Myiza y'abaturage.

 Abitabiriye

1. Intumwa za Moya

2. Uhagarariye Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ka Rulindo

3. Uhagarariye Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga

4. Uhagarariye Inama y'Igihugu y'Abahanzi ku rwego rw'Akarere

5. Uhagarariye za Banks zikorera mu Karere ka Rulindo

6. Umukozi Ushinzwe iterambere n'umurimo mu karere ka Rulindo

7. Uhagarariye urugaga rw'Abikorera ku Karere(PSF)

8. Umwarimu wa ICT mu kigo cy'ishuri cya GS Mushongi

9. Umuyobozi w'Ikigo cy'ishuri rya Cyungo TSS

10. Umukozi Ushinzwe urubyiruko, Siporo n'Umuco mu karere

 Ibyakozwe 

ba Rwiyemezamirimo 41 b'Urubyiruko bafite imishinga yatsinze ku rwego rw'Imirenge uko Ari 17 berekanyekandi banasobanurira akanama nkemurampaka imishinga yabo.

Ba Rwiyemezamirimo Babiri ba mbere muri buri cyiciro bazasurwa kugira ngo haboneke uzegukana umwanya wa mbere ari nawe uzahembwa miliyoni imwe banahabwe amahugurwa yo kunoza imishinga yabo (Boot Camp) Kandi bazitabire amarushanwa y'icyiciro cya nyuma cyo ku rwego rw Igihugu, ahateganyijwe gutangwa igihembo gikuru kingana na Million 15.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure