Rusizi: Abagore bahishuye ukuntu guha ‘care’ nyinshi abagabo babo byatumye abana babo bisanga mu kibazo cy’imirire mibi

May 28, 2024 - 02:40
 0
Rusizi: Abagore  bahishuye ukuntu guha ‘care’ nyinshi abagabo babo byatumye abana babo bisanga mu kibazo cy’imirire mibi

Rusizi: Abagore bahishuye ukuntu guha ‘care’ nyinshi abagabo babo byatumye abana babo bisanga mu kibazo cy’imirire mibi

May 28, 2024 - 02:40

Mu Karere ka Rusizi, bamwe mu bagore batangaje ko kuba bafata umwanya munini bita ku bagabo cyane kugira ngo babakunde, bakabaha indyo y’indobanure aho kuyiha abana babo byatumye bisanga mu kibazo cy’imirire mibi.

Aba babyeyi bo mu Murenge wa Nzahaha bavuze ko kimwe mu byatumye abana babo bisanga mu kibazo cy’imirire mibi, ari uko batabitagaho ahubwo bakita ku bagabo babo. 

Umwe muri aba babyeyi waganirije itangazamakuru, ni umwe mu bavuga ko mbere bakoreshaga amafaranga yose mu kwita ku bagabo kugira ngo barebe ko babakunda bitewe n’uko batari babanye neza bigatuma atabonera umwana we indyo yuzuye.  

Uyu mubyeyi witwa Nyirarukundu Donatha wo mu kagari ka Murya yagize ati “Umugabo agihari nari mfite imyumvire yo kuvuga ngo ibyo nzanye ndabiha umugabo kugira ngo ankunde. 

Yakomeje avuga ko yumvaga naca incuro akamwitaho aribwo amukunda bigatuma rero umwana atamwitaho uko bikwiye. 

Nyirarukundu Donatha akomeza avuga ko aho umugabo we agendeye ari bwo yabonye ko umwana wabo yari yaramutereranye, ariko ko yaje kumwitaho, ubu akaba amerewe neza.  

Yabwiye itangazamakuru ati: “Amaze kugenda [umugabo] imyumvire irahinduka ntangira kwita ku mwana nkamushakira imbuto n’amata ku buryo mu kwesi kumwe gusa yari avuye mu Mutuku.” 

Undi mubyeyi nawe avuga ko kuba mbere atari azi uburyo bwihariye bwo kwita ku mwana ndetse no kumutegurira indyo yuzuye ari byo byatumye umwana we ajya mu mutuku. 

Uyu mubyeyi ariko avuga ko nyuma yo kwigishwa agahindura imyumvire, umwana we yavuye bafite ikibazo cy’imirire mibi. 

Uyu mubyeyi witwa Nyirambonimpa Rahabu, yagize ati: “Mbere iyo naryaga ubugari bw’imyumbati na we narabumuhaga, narya ibijumba byonyine na we akaba ari byo arya, ni yo mpamvu yatumye ajya mu mirire mibi, ariko kugeza ubu mutegurira iye ndyo kandi nkamushakira imbuto.” 

Umuyobozi ushinzwe imirire mu Kigo Nderabuzima cya Rwinzuki kiri gukurikirana abana bafite iki kibazo, Abayisenga Yvette, avuga ko imyumvire y’ababyeyi babo na bo igenda ihinduka ku buryo butanga icyizere.  

Ati “Uko biri kose bigenda bihinduka ntabwo ari nka mbere aho twabaga dufite abana 100 cyangwa 200 bafite imirire mibi, uko umuntu agenda yigisha bagenda bahindura imyumvire.” 

Imibare y’Akarere ka Rusizi igaragaza ko kugeza ubu gafite abana 187 bari mu mirire mibi, ari na yo mpamvu katangije gahunda ya ‘Tujyanemo Tumurinde Igwira’ y’iminsi 12 hakorwa ubukangurambaga bwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye no kwita ku bana. 

 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461