Rusizi: Habaye impanuka ikomeye

Jul 25, 2025 - 06:40
 0
Rusizi: Habaye impanuka ikomeye

Rusizi: Habaye impanuka ikomeye

Jul 25, 2025 - 06:40

Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuwa 24 nyakanga aho yabereye mu muhanda Kigali-Rusizi ibera mu murenge wa Giheke ahazwi nk mu Rusayo.

Ni impanuka yabaye ku gicamunsi  cyo kuwa 24 nyakanga ibera mu murenge wa Giheke mukagari ka kigenge umudugudu wa gahurubuka aho imodoka yasosiyete ya NPD yaritwaye umucanga yazamukaga yagonganye nu mumotari wamanukaga maze umumotari ahita ahasiga ubuzima naho uwo yaratwaye agakomereka.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n'umumotari wagendaga ku muvuduko mwinshi ndetse agendera no mugisate cy'umuhanda kitari icye dore ko yanamanukaga ahuye niyo kamyo gusubira mugisate cye biranga maze ahita agongana niyo kamyo ahita ahasiga ubuzima naho uwo yaratwaye arakomereka. 

Amakuru atangwa na polisi ishami ryo mumuhanda ikorera muri ako karere avuga ko iyo mpanuka ikimara kuba umushoferi yapimwe ngo harebwe niba yari yanyoye ibisindisha ariko bagasanga atabinyweye. 

Kuri uwakomeretse arikwitabwaho mu bitaro bya Gihundwe ndetse n'umurambo wuwitabye imana wahise ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe ngo ukorerwe isuzuma 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089