Rusizi: Mudugudu arashinjwa ubujura
Rusizi: Mudugudu arashinjwa ubujura
Mu karere ka Rusizi umukuru w'umudugudu arashinjwa ubujura ndetse no gushyigikira ubujura mu mudugudu.
Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Rushakamba Akagari ka Kamashangi umurenge wa Kamembe bakomeje kugaragaza ikibazo cy'imiyoborere mibi y'umuyobozi w'umudugudu wabo aho ashyigikira ubujura ndetse akanatoteza abaturage kugeza naho bamwe abacecekesha akababwira ko atari abanyarwanda.
Kimwe mu bimenyetso byagaragaje ko ashyigikira ubujura aherutse kwinjira mu kibazo cyo kwibwa kwa telefoni aho ngo yari yibwe n'umuturage maze arabyihererana aho kugirango atange amakuru uwayibye ashyikirizwe inzego zibishinzwe.
Ahubwo yahisemo kwifatanya nuwacyekwaga ibi byaje gutuma akubita umwana w'umuturanyi maze amuvuna akaboko ngo niwe wibye iyo telefoni.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kamembe ubwo twamubazaga kuri iki kibazo cya mudugudu wa Rushakamba abaturage bacyemanga yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko ubwo abimenye agiye kugikurikirana ngo gicyemuke.





