Rusizi: Nyuma y’iminsi 12 ashakishwa yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umunyeshuri w’imyaka 16.
Rusizi: Nyuma y’iminsi 12 ashakishwa yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umunyeshuri w’imyaka 16.
Dushimimana Elvis bahimba Gikongoro w’imyaka 23, wari umaze iminsi 12 ashakishwa akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi.
Amakuru avuga ko Dushimimana yari yararuye uwo mwana w’umukobwa ku buryo yabeshyaga ko agiye ku ishuri ahubwo akajya kwirirwa mu rugo rw’uwo musore, abandi banyeshuri bataha na we agataha nk’uvuye kwiga.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali Innocent, yabwiye yavuze ko amakuru uwo mwana w’umukobwa asanzwe yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Gaseke.
Ababyeyi bamenye amakuru yuko uwo mwana w’umukobwa atacyikoza ishuri nyuma y’aho ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Gaseke bubahamagariye bubabaza impamvu amaze iminsi ibiri ikurikiranye atiga kandi ababyeyi bo bazi ko atajya asiba na rimwe kuko buri gitondo yoga akajya ku ishuri agatahana n’abandi nimugoroba.
Gitifu Kimonyo akomeza avuga ko umwana yabajijwe aho azindukira akanahirirwa araceceka. Byaje kuba ikibazo gikomeye ubwo ku wa 31 Mutarama 2024, yazindukaga nk’ugiye kwiga ariko ntiyagera ku ishuri ndetse ntiyanataha nk’uko yajyaga abigenza.
Yagize ati”Yiriwe aho batazi anararayo, aza mu gitondo cyo ku itariki ya 01 Gashyantare 2024, bamubajije aho yaraye abanza kwanga kuhavuga, bakomeje guhatiriza avuga ko iminsi ibiri yose yamaze atiga yirirwaga kuri uriya musore, ndetse ko ku wa 31 Mutarama 2024, biriranywe baranararana mu nzu ye iri iruhande rw’iwabo. Yavuze ko ari inshuti ye, dore ko banatuye bombi mu Mudugudu umwe wa Muyange, Akagari ka Gaseke.”
Akibivuga hafashwe icyemezo cyo kumujyana muri serivisi ibishinzwe ku Bitaro bya Mibilizi ngo harebwe niba yarasambanyijwe, bagiye kureba umusore baramubura akomeza gushakishwa kugeza afashwe ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024.
Ati”Umwana yavuye ku bitaro akomeza kujya kwiga nta kibazo kindi, twari dutegereje kumenya ibyavuye mu isuzuma ry’ababishinzwe muri Isange One Stop Center mu Bitaro bya Mibilizi, niba koko yarasambanyijwe.”
Umusore na we, wari umaze iriya minsi yose ashakishwa amanywa n’ijoro, yafashwe kuri uyu wa mbere, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho ubu afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakabuye, mu karere ka Rusizi, mu gihe hagitegerejwe ibizava mu isuzuma rya muganga, ari nabyo bizashingirwaho akorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ku baba bavuga ko ibi bisubizo batinze kubyaka, uyu Muyobozi yavuze ko ubwo uwakoze icyaha yafashwe na byo bigiye kwihutishwa kuko RIB igomba kumukorera dosiye kandi itayikora idafite ibisubizo bya muganga, ari yo mpamvu bigomba kwihutishwa.
Yasabye ababyeyi kurushaho gukurikirana imyigire y’abana babo bakamenya niba bagiye ku ishuri, banagezeyo n’amasaha yo gutaha ababyeyi bagakurikirana ko nta handi bagiye kimwe n’imyitwarire yabo.
Uretse gukurikirana imyitwarire y’abana, ababyeyi baranasabwa kujya babaganiriza ku buzima bw’imyororokere kugira ngo batajya bisanga mu bibazo nk’ibyo byo gusambanywa kandi bakiri bato.
Yasabye Ubuyobozi bw’amashuri kujya bakurikirana umunsi ku wundi ko abana bari ku ishuri ku gihe, bakanagaragaza hakiri kare abana batiga cyangwa biga nabi basiba, hakamenyekana impamvu kuko hari igihe ababyeyi baba batabizi.
By’umwihariko yanasabye abana, cyane cyane ab’abakobwa kwirinda ibibarangaza bibatesha ishuri kuko ubuzima bwiza bwa mbere ari ishuri, bakamenya ko ejo habo heza hari mu biganza byabo.
Yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe ku bo babona bashaka kubashuka, babashora mu ngeso zibararura, zikabatesha ishuri.







