Rusizi: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutwika umugore we akoresheje amavuta yo guteka

Oct 9, 2025 - 06:42
 0
Rusizi: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutwika umugore we akoresheje amavuta yo guteka

Rusizi: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutwika umugore we akoresheje amavuta yo guteka

Oct 9, 2025 - 06:42

Umugabo wo mu Mudugudu wa Mugerero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yo gutwikisha umugore we amavuta y ari agiye gutekesha imboga bari burye nijoro.

bi byabaye ku wa 5 Ukwakira 2025 atabwa muri yombi tariki 7, mu mu Mudugudu wa Mugerero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo.

Nimugoroba ku wa 5 ni bwo uyu mugabo w’imyaka 42 bivugwa ko yatonganye n’umuturanyi we, amushinja ko ari we wamufatishije amushinja ubujura no guhohotera umugore we, akamara amezi atatu mu kigo ngororamuco.

Umugore w’uyu mugabo yabonye bakomeje gushyamirana, ahamagara umugabo we aramubwira ati "Urakomeza gushyamirana n’umuturanyi mu biki? ko wafungishijwe n’amakosa yawe, uwo uramuziza iki watashye."

Bivugwa ko umugabo yahise ataha ageze iwe aterura amavuta  yari ari ku ziko umugore yari agiye gutekamo imboga ahita ayamusuka ku maguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimana Baptiste, yavuze ko uwo mugore yahise atabaza abaturanyi bamujyana kwa muganga, umugabo ahita atoroka.

Yagize aati “Yafashwe tariki 7 Ukwakira bigizwemo uruhare n’abaturage. Turashimira abaturage bamufashe. Ubutumwa duha abaturage ni uko nta muntu ukwiye guhemukira mugenzi we kuriya byongeye umuntu bashakanye, banabyaranye. Abafitanye ibibazo bakwiye kubigeza mu buyobozi tukabafasha kubikemura hatabayeho guhemukirana”.

Umugore nyuma yo gutwikishwa amavuta yoherejwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo nacyo kimwohereza mu Bitaro bya Mibilizi.

Umugabo nyuma yo gutabwa muri yombi yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo iri mu Murenge wa Gashonga.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849