RUSIZI: Umugabo yigize Umupfakare akoresheje ishoka ubwo we n’umugore we bari bapfuye urukwi.
RUSIZI: Umugabo yigize Umupfakare akoresheje ishoka ubwo we n’umugore we bari bapfuye urukwi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2024, umugabo wo mu Kagari ka Kitano, mu Murenge wa Bweyeye, mu Karere ka Rusizi, yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe, nyuma yo gupfa igiti cyo gucana yari agiye gutema mu ishyamba ryabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel, yavuze ko uwo muryango wari umaze igihe kigera ku myaka ibiri ubana mu makimbirane ku buryo batabanaga no mu nzu imwe.
Yagize ati”Niko bimeze yamwishe, mu gitondo umugore yari agiye gutema igiti cy’urukwi, umugabo amusangamo umugore yirutse umugabo amwirukaho ahita agwa ahita amwaka ishoka yatemeshaga icyo giti ayimukubita mu mutwe ahita apfa.”
Ndamyimana yakomeje avuga ko uwo muryango wari warabaruwe mu miryango yari ifitanye amakimbirane muri ako gace, ndetse ubuyobozi bwari bwaragerageje kuwigisha ariko birananirana, wanga kumvikana.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho nikiramuka kimuhamye azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.







