Rusizi: Umunyeshuri yakubise umwarimu ingumi mu maso amuhoye kumuhana

Apr 24, 2026 - 10:06
 0
Rusizi: Umunyeshuri yakubise umwarimu ingumi mu maso amuhoye kumuhana

Rusizi: Umunyeshuri yakubise umwarimu ingumi mu maso amuhoye kumuhana

Apr 24, 2026 - 10:06

Muri G.S Saint Augustin Giheke mu Karere ka Rusizi, umunyeshuri yakubise umwarimu ingumi mu maso nyuma yo guhabwa igihano.

Mu Karere ka Rusizi ku kigo cy’ishuri rya G.S Saint Augustin Giheke, umunyeshuri yakubise umwarimu ingumi ikomeye hejuru y’ijisho nyuma yo guhabwa igihano.

Ibi byago byabaye kuwa Kane, tariki ya 23 Mata 2026, ahagana saa munani z’amanywa (14:00). Amakuru avuga ko uyu mwarimu yari arimo gusohoza inshingano ze zo gukosora imyitwarire y’umunyeshuri amuha igihano gisanzwe, ariko uyu mwana ntiyabyakira neza bituma amugabaho igitero.

Nyuma yo gukubita umwarimu bigatuma akomereka bikabije mu maso, uyu munyeshuri yahise akoresha amayeri atoroka ikigo cy’ishuri, kugeza ubu akaba akiri gushakishwa n'inzego z'umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, yemeje aya makuru, avuga ko inzego zitandukanye zahurije hamwe imbaraga ngo uyu munyeshuri afatwe aryozwe ibyo yakoze.

Yagize ati: “Byabaye aya makuru twayamenye, ariko inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri bari gushakisha uwo munyeshuri.”

Umwarimu wakubiswe yahise ajyanwa igitaraganya kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze no gusuzuma niba nta ngaruka zikomeye iyo ngumi yagize ku kureba kwe, dore ko yakubise ahagana hejuru y'ijisho.

Iki gikorwa cyatunguye benshi mu barezi n’ababyeyi bafite abana kuri iri shuri, dore ko kije mu gihe inzego z’uburezi mu Rwanda zikomeje gushimangira indangagaciro n’ikinyabupfura mu bigo by’amashuri.

Kugeza ubu, iperereza rirakomeje mu gihe ubuyobozi bw’ikigo n’ubw’inzego z’ibanze barimo kwiga ku cyaba cyateye uyu munyeshuri kwitwara gutya mu buryo bufatwa nko gushaka guhungabanya umutekano w’umurezi.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com