Ubusobanuro bw'izina Carine izina ry'umukobwa ukunda kwambara akaberwa

Sep 23, 2025 - 14:52
 0
Ubusobanuro bw'izina Carine izina ry'umukobwa ukunda kwambara akaberwa

Ubusobanuro bw'izina Carine izina ry'umukobwa ukunda kwambara akaberwa

Sep 23, 2025 - 14:52

Carine ni izina rikomoka mu Kilatini (Cara) aho risobanura 'umuntu ukundwa' mu gihe mu gifaransa no mu rurimi rukoreshwa muri Swede rivuga 'umwimerere'.

Bimwe mu biranga Carine 

Carine arangwa no kwigirira icyizere ku rwego rwo hejuru kandi akumva bimuteye ishema. Ni umuntu uhora afite ibyo akora uticara hamwe.

Akunda kwambara neza agashyiraho n’imirimbo (jewery) ihenze ,iyo agiye guhitamo umukunzi areba umuntu akurikije icyubahiro uwo muntu afite muri sosiyete ndetse n’ubutunzi afite.

Agira ikinyabupfura, gusabana no kwiyoroshya. Ni umuntu udashobora kumara umwanya munini yicaye ahantu hamwe atuje.

Ubuzima bwe buhoramo akavuyo akamera nkutagira gahunda, ni wa muntu utangira ibintu ntabirangize ahubwo agatangira ibindi atitaye ku byo atarangije.

Yumva uburenganzira bw’umugore bwashyirwa imbere aho kuba mu magambo gusa. Aba ari umukobwa mwiza inyuma kandi ukundwa.

Ajya arangwa no kumvisha abandi ibitekerezo bye kandi iyo batabyemeye arababara.

Usanga Carine ari umuntu uzi ubwenge ufite imbaraga , ugaragaza icyo atekereza ako kanya ariko ukaba wamuhindura mu buryo bworoshye.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06