Rusizi: Umusore w’imyaka 21 yasanzwe yapfuye nyuma yo gusiga ubutumwa kuri WhatsApp

Jun 12, 2025 - 06:34
 0
Rusizi: Umusore w’imyaka 21 yasanzwe yapfuye nyuma yo gusiga ubutumwa kuri WhatsApp

Rusizi: Umusore w’imyaka 21 yasanzwe yapfuye nyuma yo gusiga ubutumwa kuri WhatsApp

Jun 12, 2025 - 06:34

Mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Murongo, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 21 witwa Uwamurengeye Clément, bikekwa ko yaba yiyambuye ubuzima.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko umurambo w’uyu musore wabonywe n’umuvandimwe we ubwo yari agiye ku bwiherero, akawubona mu giti kiri hafi y’urugo rwabo.

Mbere y’uru rupfu, uyu musore bivugwa ko yari yasize ubutumwa kuri status ya WhatsApp, aho yavuze amazina ye, avuga ko ari umwana wa karindwi mu bana icyenda, akagaragaza ko yicuza ibyo yakoze, anasabira imbabazi abantu bose bamukundaga. Yashoje ubutumwa asaba ko hari umuntu runaka yabwira ko amukunda.

Nubwo iperereza rigikomeje, hari amakuru avuga ko nyakwigendera ashobora kuba yaravuzweho ikibazo cy’amafaranga angana na 100$ y’umuturage ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ayo mafaranga bivugwa ko yayahawe mu rwego rwo kumufasha kurangura inzoga n’amacupa, ariko aza kubura, bikaba bivugwa ko byamuteye igitutu gikomeye.

Umukobwa bivugwa mu butumwa yasize, wari usanzwe ukorana n’uyu musore, yemeye ko hari amafaranga yari yarahawe n’uwo muturage, ariko ko atigeze asubizwa, ndetse ko ikibazo cyayo cyari kigihari.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze barasaba abaturage gukomeza gukurikirana ibibazo byo mu mutwe no kwegera abajyanama b’ubuzima n’inzego z’ubufasha igihe cyose bagize ibibazo bikomeye. Banibutsa ko gufashanya mu muryango no mu baturanyi bishobora gukumira ibibazo nk’ibi.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com