Rusizi: Umusore yahanutse mu cyombo agwa mu kiyaga cya Kivu ahita yitaba Imana
Rusizi: Umusore yahanutse mu cyombo agwa mu kiyaga cya Kivu ahita yitaba Imana
Umusore ukomoka mu karere ka Rubavu wakoraga akazi ko gutwara imizigo mu karere ka Rusizi yahanutse mu cyombo agwa mu kiyaga cya kivu ararohama ahita yitaba Imana
Mu gitondo cyo kuwa 11 Kanama nibwo umusore ukomoka mu karere ka Rubavu usanzwe ukora akazi ko gutwara imizigo mu karere ka Rusizi yahanutse mu cyombo maze agwa mu kiyaga cya kivu maze ahita yitaba Imana.
Mu gitondo cyo kuwa 11 Kanama nibwo umusore witwa Dusabimana ufite imyaka 26 yagiye ku kazi kuri depo aho asanzwe akorera mu mudugudu wa karambo mu murenge wa Kamembe icyakora ngo kuwa 10 Kanama nibwo uyu musore yari yafashe ikiruhuko maze asoma kuri ka manyinya maze abyukana umunaniro maze ageze ku kazi bamubonye bamubwira ko ananiwe akwiye gusubira mu Rugo akabanza akaruhuka.
Ariko ngo yabanje kwanga ariko bakomeza kumuganiriza arabyemera maze niko kujya mu cyombo ngo afate imyenda ye ahindure maze mu gusohoka arasimbuka ngo agere mu kindi cyombo ariko mu gusimbuka ntibyagenda neza kuko yaje guhusha maze agwa mu mazi y'ikiyaga cya kivu ararohama.
Ariko abari bari aho bamubonye bajya gutabara maze abazi koga bajya kumushaka nyuma y'iminota micye baje kumukuramo ariko yamaze gushiramo umwuka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kamembe yahamije ibyur'urupfu avugako ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe kugirango ukorerwa isuzuma





