Rutsiro: Habaye impanuka ikomeye umumotari arapfa, umugore we n’umwana wabo barakomereka

Aug 1, 2025 - 08:01
 0
Rutsiro: Habaye impanuka ikomeye umumotari arapfa, umugore we n’umwana wabo barakomereka

Rutsiro: Habaye impanuka ikomeye umumotari arapfa, umugore we n’umwana wabo barakomereka

Aug 1, 2025 - 08:01

Umumotari witwa Ntirenganya Fabien w’imyaka 32 wari utwaye moto ifite ibirango RE 013 V, wo mu Karere ka Rutsiro, yakoze impanuka arapfa, umugore we n’umwana wabo yari atwaye barakomereka.

Ibi byabereye mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Kavumu ho mu Mudugudu wa Mihingo, ku wa Kane, tariki 31 Nyakanga 2025 ahagana Saa 10:00.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko.

Ati “Ubwo yari atwaye moto kubera imiyoborere mibi y’ikinyabiziga no kutaringaniza umuvuduko yananiwe gukata ikorosi ava mu gisata cy’umuhanda yagenderagamo agonga umuferege.”

Polisi yaboneyeho kwibutsa abantu ko bakwiye kujya bitwararika igihe bagenda mu muhanda, bakagendera ku muvuduko wagenwe bitewe n’aho bageze.

Muri iyi mpanuka hakomeretse byoroheje umugore we witwa Ntagisanimana Devota w’imyaka 22 n’umwana we witwa Ineza Eulla w’amezi icyenda.

Polisi ikimenya amakuru kuri iyi mpanuka yihutiye gutabara bajyanwa kwa muganga, ku bw’amahirwe make umugabo ahita yitaba Imana ageze ku kigo nderabuzima.

Umugore n’umwana bari kwitabwaho ku bitaro bya Murunda.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06