Rutsiro: Umugabo yatawe muri yombi azira gutema umugore we bapfa imitungo

Dec 30, 2024 - 00:23
 0
Rutsiro: Umugabo yatawe muri yombi azira gutema umugore we bapfa imitungo

Rutsiro: Umugabo yatawe muri yombi azira gutema umugore we bapfa imitungo

Dec 30, 2024 - 00:23

Mu Mudugudu wa Kanyempanga, Akagari ka Bunyoni mu Murenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro, uwitwa Jean Damascene Mutabazi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu akurikiranyweho gutema umugore we, Umutoni Claudine akamukomeretsa ku kuboko kw’iburyo.

Uwo mugabo w’imyaka 32, yakomerekeje umugore we w’imyaka 24 bapfa ko umugabo yashatse kugurisha umurima, umugore akamutambamira.

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango yabwiye Imvaho Nshya ko babana mu buryo butemewe n’amategeko, bagahorana amakimbirane ashingiye ku mutungo, aho umugabo aba ashaka kugurisha ibyo bahahanye byose ngo abijyane mu nzoga no mu bandi bagore, umugore akabyanga.

Yagize ati: “Muri iyi minsi bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku murima umugabo yashatse kugurisha, bikubitiye no ku bindi bahahanye aba ashaka kugurisha umugore akamutambamira. Yatashye nijoro yasinze amwiyenzaho, baratongana umugabo afata umuhoro amutema ukuboko, umugore ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kivumu, umugabo atabwa muri yombi.”

Yakomeje avuga ko amakimbirane mu miryango ngo agenda agaragara muri uwo Murenge wa Kivumu, bakagerageza kuyunga mu Nteko z’abaturage ariko ugasanga hari bamwe binangira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda, avuga ko uwo mugabo yakoreye umugore we ihohoterwa rikomeye amutema ukuboko, ariko ko yatawe muri yombi ngo abibazwe.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06