Rwamagana: Inkuru y'akababaro ikirombe cyagwiriye abantu batatu, umwe ahita ahasiga ubuzima
Rwamagana: Inkuru y'akababaro ikirombe cyagwiriye abantu batatu, umwe ahita ahasiga ubuzima
Ikirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, cyagwiriye abantu batatu umwe ahita yitaba Imana mu gihe abandi bavuyemo ari bazima.
Iki kirombe cyagwiriye abantu ahagana Saa Tanu zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Kagarama mu Murenge wa Musha.
Iki kirombe gisanzwe gicukurwamo na Sosiyete ya Trinity Musha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko ahagana saa Tanu aribwo iki kirombe cyagwiriye abantu batatu bari binjiyemo hasi, ubutabazi ngo bwahise bukorwa vuba na bwangu bose bakurwamo ari bazima.
Ati “ Bose uko ari batatu twabakuyemo ari bazima nyuma yo kuvamo umwe hashize iminota mike ahita yitaba Imana bishoboka ko wenda yari yagize ikibazo, abandi ubu ni bazima. Urebye ukuntu iki kirombe cyabagwiriye ni impanuka kuko aho hantu ngo hari habanje gupimwa mbere y’uko binjiramo.”
Gitifu Rwagasana yakomeje avuga ko basaba abacukura amabuye y’agaciro kugenzura neza aho bakorera, bakanapima ubutaka bagiye gucukuramo mbere y’uko bohereza abantu bajya kuhakorera.
Yanabasabye kandi kubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi arimo kujya gucukura bafite ubwirinzi n’ibindi nkenerwa byose basabwa.







