Rwamagana/Musha: Babiri barimo n’umugore warufite uruhinja bagwiriwe n’ikirombe bahita bitaba Rurema
Rwamagana/Musha: Babiri barimo n’umugore warufite uruhinja bagwiriwe n’ikirombe bahita bitaba Rurema
Abaturage batatu bo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, babiri bahita bitaba Imana mu gihe undi umwe yakuwemo ari muzima.
Iki kirombe cyagwiriye abaturage kuwa Kane tariki ya 26 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Kagarama mu Murenge wa Musha.
Agace aba baturage bari bagiye gucukuramo gasanzwe gahingwamo na koperative y’abaturage 700.
Mu bapfuye harimo umugabo n’umugore wasize uruhinja rw’amezi ane nk’uko bivugwa n’abaturanyi be, bavuze ko bari barababujije kujya muri iki gice kuko hasanzwe hari ubutaka bworoshye cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yavuze ko abaturage bapfiriye mu kirombe ari abagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Ati “Hari ahantu kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya Trinity idakoresha ariko mu butaka bwayo, ihaha abaturage rero bakahingira imyaka ubu harimo ibigori, hari abihisha muri ibi bigori bakajya gucukura mu buryo butemewe. Bagiyeyo rero mu gitondo bagezemo bari gucukura kuko batanabifiteho ubumenyi, igitaka cyabagwiriye babiri twabakuyemo bapfuye umwe aba ariwe uba muzima.’’
Gitifu Rwagasana yavuze bafatanyije n’inzego z’umutekano baganirije abaturage babagira inama ko nta muntu ukwiriye kujya mu bucukuzi mu buryo butemewe kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yavuze ko kompanyi isanzwe icukura mu buryo bwemewe ya Trinity Metals iha abaturage babishaka akazi buri munsi ku buryo ubikeneye yajya ajyayo akaka akazi akabikora kinyamwuga kurusha kubikora biyibye.
Kuri ubu imirambo y’abaturage bitabye Imana yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere y’uko babashyingura.







