Dr Nsengiyumva aratanga icyizere: ‘Guverinoma nshya izaharanira impinduka zifatika

Jul 25, 2025 - 09:45
 0
Dr Nsengiyumva aratanga icyizere: ‘Guverinoma nshya izaharanira impinduka zifatika

Dr Nsengiyumva aratanga icyizere: ‘Guverinoma nshya izaharanira impinduka zifatika

Jul 25, 2025 - 09:45

Dr Nsengiyumva aratanga icyizere: ‘Guverinoma nshya izaharanira impinduka zifatika

Yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, Perezida Kagame yakiraga indahiro ye n’abandi bagize Guverinoma.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva nyuma yo kurahira, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere akamuha izi nshingano maze amwizeza ko atazamutenguha.

Yagize ati “ Ndashaka kubanza gushimira byimazeyo nyakubahwa Perezida wa Repulika y’u Rwanda ku cyizere wangiriye.Nkaba mbizeza nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko nzi neza uburemere bw’izi nshingano mwampaye, n’uruhare rwazo mu kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida ndetse na mwe bayobozi muteraniye hano, ndashaka kubasezeranya ko iki cyizere nyakubahwa Perezida wa Repubulika yangiriye kitazaraza amasinde.

Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore n’ibirenze kugira ngo nuzuze ighugu cyacu cyibyungukukiremo ku buryo bigaragarira buri wes

Yashimiye ubwitange bw’abamubanzirije muri izi nshingano kugira ngo u Rwanda rutere intambwe ishimishije.

Yongeyeho ko yiteguye gutanga umusanzu we mu iterambere ry’Igihugu.

Ati “Niteguye ntategwa gutanga umusanzu wange muri urwo rugendo nk’umunyarwanda wiyemeje gukorera igihugu cye.”

Yavuze ko azaraharanira gukorera mu mucyo no kwita ku bibazo by’abaturage afatanyije n’izindi nzego zose.

Iyi guverinoma nshya yaraye ishyizweho ku mugoroba wo kuwa kane, igizwe n’Abaminisitiri 21 ndetse n’abanyamabanga ba leta 10.

Hashyizweho kandi n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe ku wa 23 Nyakanga 2025, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze muri izi nshingano imyaka irindwi n’amezi 10.

Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE