Rwanda premier league! Dore Intwaro APR FC yibitseho nyuma Yuko andi makipe yapangaga kuzayikora mu ijisho

Jun 22, 2025 - 21:25
 0
Rwanda premier league! Dore Intwaro APR FC yibitseho nyuma Yuko andi makipe yapangaga kuzayikora mu ijisho

Rwanda premier league! Dore Intwaro APR FC yibitseho nyuma Yuko andi makipe yapangaga kuzayikora mu ijisho

Jun 22, 2025 - 21:25

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi bane b’Abanyarwanda barimo Iraguha Hadji na Bugingo Hakim bakiniraga Rayon Sports, nk’abakinnyi bayo bashya kuva mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Ni abakinnyi bari bamaze igihe bumvikanye na APR FC kuzayikinira hasigaye kuberekana ku mugaragaro, ibintu byakoze mu masaha y’umugoroba ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yerekanaga umwe kuri umwe yifashishije amafoto aherekejwe n’amagambo avuga ko yishimiye kumwakira mu muryango mugari wa APR FC.

Iyi kipe yahereye kuri Ngabonziza Pacifique wakiniraga ikipe ya Police FC hagati mu kibuga yugarira imuha ikaze, ikurikizaho umunyezamu Hakizimana Adolphe wakiniraga AS Kigali, Iraguha Hadji ukina asatira anyuze ku mpande wakiniraga Rayon Sports isoreza kuri myugariro w’ibumoso Bugingo Hakim.

Aba bose kandi baje bakurikira Umunya-Burkina Faso, Raouf Merel Dao ukina inyuma ya ba rutahizamu nawe watangajwe kuri iki Cyumweru nk’umukinnyi mushya wa APR FC, mu gihe kandi biyongera kuri Ronald Ssekiganda ukomoka muri Uganda nawe ukina hagati mu kibuga yugarira, na Fitina Omborenga bose bamaze kumvikana na APR FC.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461