Sake: Umusirikare wa FARDC yaturikanwe n’igisasu, Intambara imaze gufata indi ntera
Sake: Umusirikare wa FARDC yaturikanwe n’igisasu, Intambara imaze gufata indi ntera
Umusirikare wa FARDC yakomeretse ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare, nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyarashwe mu mujyi wa Sake ho muri Teritwari ya Masisi.
I Sake hamaze igihe habera imirwano ikomeye ya FARDC n’inyeshyamba za M23; bijyanye no kuba buri ruhande rushaka kwigarurira uriya mujyi.
Sosiyete Sivile yo muri Masisi yatangaje ko mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatatu imirwano yarimo ijya mbere mu duce dukikije agace ka Shasha, nyuma y’indi yari yiriwe ibera ahitwa Bweramana muri Groupement ya Mufuni Shanga.
Kugeza ubu haracyari urujijo rw’urimo agenzura umujyi wa Sake, bijyanye no kuba buri ruhande mu zihanganye rwigamba kuba rugenzura uriya mujyi.



