Sobanukirwa iby'Abanyamahanga 500 U Rwanda Rufunze-RCS

Dec 8, 2025 - 19:52
 2
Sobanukirwa iby'Abanyamahanga 500 U Rwanda Rufunze-RCS

Sobanukirwa iby'Abanyamahanga 500 U Rwanda Rufunze-RCS

Dec 8, 2025 - 19:52

Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’igorora CG Evaritse Murenzi yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rufunze abanyamahanga 500 bo mu bihugu binyuranye.

Yabivugiye mu kiganiro cyabereye ku kicaro cy’Urukiko rw’ikirenga ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubutabera cyatangiye kuri uyu wa Mbere Tariki 08, Ukuboza kikazarangira Tariki 19, uku kwezi, 2025.

Murenzi yavuze ko muri rusange nta muntu mu Rwanda udafungwa iyo bigaragara ko urukiko ari byo rwanzuye.

Yasubizaga ikibazo Taarifa Rwanda yabajije cyerekeye abanyamahanga bakorera Abanyarwanda urugomo bagahungabanya umudendezo wa rubanda.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’ubutegetsi Jeanne Ujeneza nawe yavuze ko nta munyamahanga wakwigira akari aha kajya he ngo ahungabanye Abanyarwanda hanyuma yumve ko yakwidegembya.

Ati: “Nta muntu uri hejuru y’amategeko yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Abantu bagomba kubimenya. Iyo bigaragara umunyamahanga yakoze ibintu bigize icyaha tumushyikiriza RIB.”

Indi ngingo yagarutsweho muri iki kiganiro ni ibyerekeye ubuhuza mu manza z’ubucuruzi aho mu mwaka wa 2024 hari imanza 301 y’ubucuruzi zarangiriye mu buhuza.

Perezida w’Urukiko rukuru rw’ubucuruzi Clothilde Mukamurera avuga ko ubuhuza butangirira aho urubanza rwaregewe kandi ko igihe cyose ababuranyi bemeye ubuhuza, babukorerwa inyandiko mpuruza bikarangirira aho iyo ababuranyi babyemeye batyo.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Domitille Mukantaganzwa yavuze ko ubuhuza ari ingenzi mu kubanisha neza abaturage kandi ngo kuva mu mwaka wa 2022 kugeza ubu ubuhuza bwakozwe ku manza 20,000, akemeza ko ibyo bigaragaza umusaruro.

Mu Cyumweru kiswe icy’ubutabera kuko kizagirwamo uruhare n’inzego zose zitanga ubutabera.

Hazaburanishwa kandi imanza zatoranyijwe, habeho amasezerano hagati y’ubushinjacyana n’uwakoze ibyaha, habeho gukemura ibibazo binyuze mu buhuza n’ibindi.

Ubuhuza kandi bushobora no gutangirwa mu rukiko rw’ubujurire cyangwa urw’ikirenga gusa ikibazo ni uko baba barakererewe kandi barishyuye menshi kuko ubutabera buhenda

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure