Tanzania: Abasenyeri bamaganye ibikorwa byo kushimuta ndetse n'abantu baburirwa irengero bamwe bakaboneka bamaze kwitaba Imana

Sep 16, 2024 - 01:14
 0
Tanzania: Abasenyeri bamaganye ibikorwa byo kushimuta ndetse n'abantu baburirwa irengero bamwe bakaboneka bamaze kwitaba Imana

Tanzania: Abasenyeri bamaganye ibikorwa byo kushimuta ndetse n'abantu baburirwa irengero bamwe bakaboneka bamaze kwitaba Imana

Sep 16, 2024 - 01:14

Inama nkuru y’Abepiskopi izwi nka (TEC) yamaganye ibikorwa byo gushimuta ndetse n'abantu baburirwa irengero bamwe bakaboneka bamaze kwitaba Imana.

Ibi n'ibyatangajwe kuri iki cyumweru 15 Nzeri 2024, mu Ihuriro rya gatanu ryitwa Ukarisitiya Ntagatifu, ritegurwa na Kiriziya gaturika mu mujyi wa Dar es Salaam.

Ubwo yasomaga ubwo butumwa bwo kwamagana ishimutwa ndetse n'abantu baburirwa irengero bamwe bakaboneka bamaze kwitaba Imana, Visi Perezida w'inama nkuru y'Abepiskopi Musenyeri Eusebius Alfred Nzigilwa, yavuze ko insanganyamatsiko ivuga ko Ubuvandimwe bukiza isi, twebwe twese turi Abavandimwe. 

Yagize ati" Mu myaka yashyize Tanzania cyari igihugu kizwiho Amahoro, uretse ikibazo kijyanye n'amadini ndetse n'amoko, ariko ibyo byose ntacyo byari bitwaye iki gihugu, ariko muri iyi minsi ntabwo tuzi icyabaye kuko hasigaye havugwa inkuru z'abantu bashimutwa ndetse abandi bakaburirwa irengero bamwe bakaboneka bamaze kwitaba Imana, ibi bikorwa byose turabyamaganye inzego zibishinzwe zigomba ku bikurikirana vuba na bwangu hanyuma abagiye babigiramo uruhare bagatabwe muri yombi bakagezwe imbere y'ubutabera ". 

Muri Tanzania hamaze iminsi humvikana inkuru z'abantu bashimutwa bamwe bakaboneka bamaze kwitaba Imana. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06