Nyanza: Umugore w’imyaka 27 akurikiranyweho kwica umwana we w’amezi 3 amutereranye mu gishanga

Jul 18, 2025 - 09:31
 0
Nyanza: Umugore w’imyaka 27 akurikiranyweho kwica umwana we w’amezi 3 amutereranye mu gishanga
Umugore yishe umwana amujugunya mu gishanga cy'Akanyaru

Nyanza: Umugore w’imyaka 27 akurikiranyweho kwica umwana we w’amezi 3 amutereranye mu gishanga

Jul 18, 2025 - 09:31

Umugore w’imyaka 27 yatawe muri yombi akekwaho kwica imfura ye y’uruhinja rw’umukobwa rw’amezi atatu akaruta mu gishanga cy’Umugezi w’Akanyaru, aho rwabonetsemo rumaze iminsi ibiri.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana  watoraguye mu mugende urimo amazi mu Mudugudu wa Muyenzi, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, yamenyekanye bitewe n’umuturage wamubonye yapfuye ari mu gishanga cy’Akanyaru, abimenyesha abaturage bari mu nteko rusange ku wa 15 Nyakanga 2025.

Ibi byahise bikurikirwa n’iperereza ku bufatanye n’abaturage, maze kubera ko uwo mwana yari amaze kuba mukuru basanga uri uw’umugore w’imyaka 27, wakomokaga mu Karere ka Gisagara, ariko acumbitse mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Katarara, mu Mudugudu wa Kamabuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, Muhoza Alphonse, yabwiye IGIHE dukesha iy'inkuru ko uyu mugore yahise ashakishwa, akabonwa mu Murenge wa Kibirizi, aho yari yatorokeye, akimara gufatwa akemera uruhare rwe muri uru rupfu.

Yasobanura ko yabonaga umwana we agiye kwicwa n’inzara, kuko umugabo babanaga mbere muri Gisagara banamubyaranye yabanze.

Ati “Uyu mubyeyi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ishami ryayo riherereye mu Murenge wa Muyira, naho umurambo w’umwana wo wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Gitifu Muhoza, yaboneyeho gusaba ababyeyi kwiyemeza kubyara igihe babona biyemeje n’inshingano zo kurera neza kandi bakanagira igenamigambi rihamye mu gushaka ibizabatunga.

Yanasabye abaturage kutajya bihererana ibibazo byose bagize, kuko ubuyobozi buberaho kubashakira ibisubizo.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849