Tanzania: Imfungwa 1, 082 ziri kubyinira kuru koma nyuma yaho Perezida Samia Hassan Suluhu yazihaye imbabazi

Apr 27, 2024 - 22:56
 0
Tanzania: Imfungwa 1, 082 ziri kubyinira kuru koma nyuma yaho Perezida Samia Hassan Suluhu yazihaye imbabazi

Tanzania: Imfungwa 1, 082 ziri kubyinira kuru koma nyuma yaho Perezida Samia Hassan Suluhu yazihaye imbabazi

Apr 27, 2024 - 22:56

Perezida wa Tanzania yatanze imbabazi ku mfungwa 1, 082 nkuko byatangajwe n'Umunyamabanga wa Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu , Daniel Sillo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mata 2024, Perezida  Samia Hassan Suluhu, yatanze imbabazi ku bafungwa bamwe barataha abandi bagabanyirizwa ibihano.

Abahawe imbabazi harimo 29 bahise barekurwa ako kanya, abandi 20 bari barakatiwe  igihano cyo kwicwa bagabanyirijwe ibihano bashyirwa kuri Burundu. 

Abandi 27 bari barakatiwe burundu bashyizwe ku myaka 30, ni mu gihe 1, 006 bagabanyirijwe ibihano hashingiwe ku mpamvu zirimo, abafite indwara zidakira, abageze mu zabukuru guhera ku myaka 70, abafite Ubumuga n'izindi mpamvu zemejwe n'ubuyobozi bu bifitiye ubu basha.

Hari kandi imbabazi zahawe abantu bari barakatiwe kunyongwa ariko bakaba bamaze imyaka 10 icyo gihano kitarashyirwa mu bikorwa bahise bashyirwa ku gihano cya Burundu. 

Abandi bari barahawe imbabazi bakatiye burundu nabo amaze imyaka 10 bahise bashyirwa ku myaka 30

Izi mbabazi zatwanzwe na Perezida Samia, ntabwo zireba abantu bashinjwa ibyaha by'iterabwoba, Guhungabanya umutekano n'ituze rya Rubanda, Abagambaniye igihugu, Abahamijwe ibyaha bya Ruswa ndeste no kunyereza umutungo wa Rubanda.  

Perezida Samia yatanze imbabazi ku mfungwa

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06