Tanzania: Mugahinda n'amarira menshi umugabo mbere yuko yiyahura yasize asabye ko umugore we n'abana be kutazamushyingura

Sep 6, 2024 - 02:48
 0
Tanzania: Mugahinda n'amarira menshi umugabo mbere yuko yiyahura yasize asabye ko umugore we n'abana be kutazamushyingura

Tanzania: Mugahinda n'amarira menshi umugabo mbere yuko yiyahura yasize asabye ko umugore we n'abana be kutazamushyingura

Sep 6, 2024 - 02:48

Umugabo witwa Wenseslaus Ulomi w'imyaka 50, uherutse gusambanya umwuzukuru we w'imyaka umunani, mbere yuko yiyahura yasize asabye ko Umugore we n'abana be batandatu batazamushyingura.

Amakuru yatangajwe n'umugore wa Nyakwigendera witwa Philipina Olomi, yavuze ko tariki ya 27 Kanama 2024, umugabo we yaje yasinze maze amusaba ko yava murugo akareba iyo ajya kuko atamushaka.

Yagize ati" yaje yasinze ahita ambwira ngo ntabwo ashaka kumbona mu maso ngo nindebe aho najya kuberako ntamahoro afite, bitewe nuko narinzi ko agira amahane nahise ngenda injya murugo ku babyeyi aba ariho ndara".

Uyu mugore yakomeje avuga ko mugitondo yagarutse ageze murugo niko kubona uwo mwana w'umwuzukuru we atameze neza, maze amubajiji icyo yabaye ahita amubwira ko Sekuru ya musambanyije akamuha ibiceri 400 ngo ataza kubivuga. 

Nyuma yokubona ko umwana yasambanyije, yahise yihutira kumutwara kwa muganga, ubwo yajyaga kwa muganga umugabo we yamenye amakuru ko wamwana yabivuze, maze nawe ahita ahamagara abana be ababwira ko namara gupfa Umugore we n'abo bana batazamushyingura.

Uwo mugabo yahise afata ishuka arimanika, umugore yahageze asanga umugabo yashyizemo umwuka.

Uwo mugore wa Nyakwigendera yavuze ko mu muhango wo gushyingura umugabo we uteganyijwe kuri uyu wagatanu 6 Nzeri 2024 atazajya gushyingura we n'abana be nkuko umugabo yasize abivuze. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06