Tanzania: Musenyeri uherutse gupfa yiyahuye yashyinguwe hatabayeho misa yo kumuherekeza bwanyuma
Tanzania: Musenyeri uherutse gupfa yiyahuye yashyinguwe hatabayeho misa yo kumuherekeza bwanyuma
Musenyeri Joseph Bundala wari Musenyeri mu itorero ry’aba- méthodiste uherutse kwitaba Imana yiyahuye akoresheje umugozi wa telefone yo mu biro, yashyinguwe hatabayeho Misa yo ku musezera bwa nyuma bitewe nuko yiyahura.
Amakuru y’urupfu rwa Musenyeri Joseph Bundala yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi mu 2024, gusa bivugwa ko yiyahuye ku wa Kane tariki 16 Gicurasi.
Icyo gihe Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania mu Mujyi wa Dodoma, Alchelaus Mutalemwa, yavuze ko Joseph Bundala yiyahuriye mu biro bye akoresheje umugozi wa telefone, gusa abo mu muryango we barimo mushikiwe we, bavuzeko batemera ko umuvandimwe wabo yiyahuye kubera ko ngo uwo mushiki we bari bavuganye mbere yuko yitaba Imana maze uwo Musenyeri amubwira ko hari umuntu ushaka ku mugirira nabi.
Kuri uyu wambere tariki ya 20 Gicurasi 2024 nibwo Musenyeri Joseph Bundala yashyinguwe mu irimbi ryagenewe abakozi b'Imana ariko ashyingurwa hatabayeho Misa yo ku musezeraho bwa nyuma kuberako ubuyobozi bw'itorero bwavuze yuko impamvu batagomba ku baho misa yo ku musezeraho bwa nyuma byatewe nuko yiyahura kandi kwiyahura bika ari icyaha bityo ko batamukorera Misa yo kumuherekeza bwa nyuma.
Ubwo Musenyeri Joseph yitabaga Imana, Iperereza ry’ibanze ryakorewe aho icyaha cyabereye ryatahuye inyandiko igaragaza ko imyenda no kutumvikana na bagenzi be ku micungire y’amashuli y’iri dini aribyo byatumye uyu mugabo yiyahura.







