Tanzania: Perezida Samia Hassan Suluhu yatangaje ko abaturage ayoboye batishimye
Tanzania: Perezida Samia Hassan Suluhu yatangaje ko abaturage ayoboye batishimye
Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yahishuye ko abaturage be batishimye aboneraho no kwamagana aba kwirakwije ibihuha bivuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe buvuga ko Tanzania iri ku mwanya wagatutu mu bihugu bifite abaturage bishimye.
Ibi Perezida Samia yabivugiye mu muhango wo kwakira indahiro z'abayobozi bashya baheretse gushyirwa mu myanya itandukanye, harimo abayobozi b'Intara n'abibigo bitandukanye.
Ubwo yamaraga kwakira izo ndahiro, Perezida yagize ati" ndagirango mbabwire yuko ibimaze iminsi bivugwa ko Tanzania ari iyagatatu ifite abaturage bishimye ataribyo".
Nubwo Perezida Sami yavuze ko abaturage ayoboye batishimye, ntabwo yigeze avuga impamvu batishimye cyangwa ngo agaragaze icyo azakora kugirango Miliyoni zisaga 50 zituye Tanzania zibashe kwishima.
Raporo yerekana uburyo abantu bishimye, yasohotse mu 2022 isohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwihutisha gahunda z’Iterambere Rirambye, iragagaragaza uko ibihugu bihagaze.
Iyi Raporo yerakana ko Tanzania ari 139 mu bihugu 150 byakorewemo ubu bushakashatsi.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 144. Mu Karere Kenya iri ku mwanya wa 119, u Burundi (137), Uganda (117), Tanzania (139).
Ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage bishimye kurusha ibindi ni Finland
Ni mugihe igihugu cyanyuma gifite abarurage bishwe n'agahinda batishimye ni
Afghanistan iri ku mwanya 146 .





