Tanzania: Umubyeyi yitabye Imana nyuma yaho abaganga bibeshye bakamwongerera amaraso bamwitiranyije n'undi mu byeyi

Mar 31, 2024 - 22:56
 0
Tanzania: Umubyeyi yitabye Imana nyuma yaho abaganga bibeshye bakamwongerera amaraso bamwitiranyije n'undi mu byeyi

Tanzania: Umubyeyi yitabye Imana nyuma yaho abaganga bibeshye bakamwongerera amaraso bamwitiranyije n'undi mu byeyi

Mar 31, 2024 - 22:56

Umudamu witwa Fatuma Mussa Suleiman, yitabye Imana nyuma yo kubyara abazwe hanyuma abaganga bakaza kwibeshya bakamwongerera amaraso bamwitiranyije n'undi mu byeyi wari wabyaye ariko akenye amaraso.

Amakuru avuga ko abaganga batanu bakora ku kigo nderabuzima cya hitwa Mikanjuni mu karere ka Tanga, bahagaritswe mu kazi kugirango hakorwe iperereza kurupfu rwuwo mubyeyi wapfuye azira kongererwa amaraso ataringombwa, nyuma yo ku mwitiranya nundi mu byeyi wari ukeneye ayo maraso.

Umuyobozi w'Akarere ka Tanga witwa James Kaji, yavuze ko habayeho uburangare bwabo baganga bituma uwo mudamu yitaba Imana. 

Yagize ati" Nyakwigendera Fatuma yageze kuri iki kigo nderabuzima arakirwa kuko yari yaje kubyara, hanyuma abaganga baramubaga umwana avuka neza ndetse nanyina ntakibazo yari afite, nyuma nibwo abaganga baje kusimbura  bagenzi babo, bahageze hari undi mubyeyi nawe wari wabyaye abazwe ariko aza kugira ikibazo cyo kubura amaraso, nibwo abo baganga bahise bafata amaraso aho kuyaha wo mubyeyi bahise bayaha Fatuma kandi atayakeneye aba ariyo amugiraho ingaruka ahita yitaba Imana. "

Uyu Muyobozi yavuze ko  abo baganga bahise bahagarikwa kugirango habanze hakorwe iperereza harebwe impamvu yatumye habaho ubwo burangare bwatumye uwo mubyeyi yitaba Imana.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06