The Ben na Diamond Platnumz bagiye kongera guhurira ku rubyiniro i Kampala

Apr 14, 2026 - 11:22
 0
The Ben na Diamond Platnumz bagiye kongera guhurira ku rubyiniro i Kampala

The Ben na Diamond Platnumz bagiye kongera guhurira ku rubyiniro i Kampala

Apr 14, 2026 - 11:22

The Ben na Diamond Platnumz bagiye guhurira mu gitaramo cya Comedy Store i Kampala ku wa 5 Kamena 2026, gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki benshi.

Abakunzi b’umuziki mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bategereje igitaramo gikomeye kizahuza abahanzi babiri bakunzwe cyane, The Ben na Diamond Platnumz, bagiye gutaramira hamwe muri Uganda.

Aba bahanzi bazitabira igitaramo kizwi nka Comedy Store, gitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi. Biteganyijwe ko kizabera i Kampala ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026.

Nubwo iki gitaramo gisanzwe kizwiho guhuza urwenya n’imyidagaduro, gutumira aba bahanzi byongeye kugiha uburemere, bitewe n’izina rikomeye bafite mu muziki wo mu karere no hanze yako.

Si ubwa mbere aba bahanzi bahuriye ku rubyiniro cyangwa mu mishinga imwe, kuko banakoranye indirimbo Why yakunzwe cyane, igakwirakwira mu bihugu byinshi. Iyo ndirimbo yakomeje gutuma izina ryabo rirushaho kumenyekana, ndetse n’ubu igikunzwe mu bitaramo byabo.

Iki gitaramo kitezweho kuzitabirwa n’abantu benshi, cyane cyane abakunzi b’aba bahanzi, biteguye kubona uburyo bwihariye bwo kwidagadura buhuza urwenya n’umuziki wo ku rwego rwo hejuru.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com