Trump yavuze ko Xi Jinping yemeye kudatera inkunga Iran mu ntambara ihanganyemo na Amerika

May 16, 2026 - 12:32
 0
Trump yavuze ko Xi Jinping yemeye kudatera inkunga Iran mu ntambara ihanganyemo na Amerika

Trump yavuze ko Xi Jinping yemeye kudatera inkunga Iran mu ntambara ihanganyemo na Amerika

May 16, 2026 - 12:32

Trump yatangaje ko Perezida Xi Jinping yamwijeje ko u Bushinwa butazaha Iran ibikoresho bya gisirikare mu gihe ubushyamirane na Amerika bukomeje.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, bikarangira ubushinwa bwemeye kutazaha Iran ibikoresho bya gisirikare mu gihe igihugu cya Iran gikomeje ubushyamirane bukomeye na Amerika.

Trump yabitangaje nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Bushinwa, aho yakiriwe i Beijing mu biganiro byagarutse ku bibazo bikomeye biri ku rwego mpuzamahanga birimo ubucuruzi, ikibazo cya Taiwan ndetse n’intambara iri hagati ya Amerika na Iran.

Uyu muyobozi wa Amerika yavuze ko yagiranye ibiganiro birimo ubwubahane na Xi Jinping, ndetse agaragaza ko bombi bafite ubushake bwo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byabo nubwo hakomeje kubaho kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.

Trump yavuze ko Perezida Xi yamwijeje ko u Bushinwa budashyigikiye ko Iran ikomeza gukoresha imbaraga za gisirikare cyangwa ngo ihabwe intwaro zishobora gukomeza guhungabanya umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ati “Xi Jinping yambwiye ko u Bushinwa butazigera bwohereza ibikoresho bya gisirikare muri Iran muri ibi bihe bikomeye.”

Amerika imaze igihe isaba u Bushinwa gushyira igitutu kuri Iran kugira ngo yemere ibiganiro byo guhagarika intambara ndetse no gufungura inzira ya Hormuz, imwe mu nzira zikomeye zinyuzwamo peteroli nyinshi ikoreshwa ku Isi.

Abasesenguzi bavuga ko gufungwa cyangwa guhungabanywa kw’iyi nzira byagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi kuko ibiciro bya peteroli bishobora gukomeza kuzamuka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko u Bushinwa bushyigikiye ko inzira ya Hormuz ikomeza gukoreshwa mu mahoro kandi butifuza ibikorwa bya gisirikare bishobora kuyibangamira.

Na none kandi Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ibiganiro byahuje impande zombi byatanze icyizere cy’uko Beijing izagira uruhare mu gushaka umutekano muri ako karere.

Mu minsi ishize, Iran yari yatangaje ko hari ubwato bw’ibihugu by’inshuti byemerewe gukomeza gukoresha inzira ya Hormuz, mu gihe ubw’ibihugu bifitanye umubano wa hafi na Amerika cyangwa Israel bwo bikomeje gukurikiranwa cyane.

Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran ukomeje kuzamuka, aho ingabo za Amerika zikomeje kongera ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati no gukaza ibihano kuri Iran.