Twizere ko Bruce Melodie na The Ben Biyunze? -VIDEO
Twizere ko Bruce Melodie na The Ben Biyunze? -VIDEO
Mu muziki nyarwanda, hari ihangana ryabaye nk’inkuru idashira: irya Bruce Melodie na The Ben. Ryavuzweho byinshi, riganirwaho mu bafana, rikanahinduka nk’igipimo cyo kugereranya ubwamamare n’intsinzi mu ndirimbo.
None se igitaramo "The Nu-Year Groove 2026” giteganyijwe tariki 1 Mutarama 2026 muri BK Arena, ni cyo kigiye kuba igisubizo cy’iri hangana rimaze imyaka, cyangwa se ni urundi rwego rwo kurirushaho?
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, aba bahanzi bombi bahuriye imbere y’itangazamakuru mu kiganiro cyabereye mu Imbuga City Walk mu Mujyi wa Kigali. Icyari gihanzwe amaso si indirimbo bazaririmba gusa, ahubwo ni amagambo yabo ku mubano umaze igihe uvugwaho byinshi.
The Ben, ubusanzwe uzwiho gutuza mu mvugo ze, yahisemo gushyira imbere igitekerezo cy’umunezero w’abafana.
Aya magambo yasaga n’ashaka guhindura icyerekezo cy’ibiganiro byahoraga byibanda ku guhangana, akabisimbuza igitekerezo cy’uko umuziki ari impano igenewe abantu, atari urubuga rw’amakimbirane.
Ku ruhande rwa Bruce Melodie, we yahisemo gusobanura ibintu mu buryo burambuye, agaragaza ko ihangana rihari ariko ridakwiye gufatwa nabi.
Ati: “(Icyo kibazo) nagisubiza mu buryo bubiri, abafana ntabwo bajya babura kudugereranya, ubwo mu y'andi magambo 'Competition' (guhangana) ntiyabura, kubera ko bikorwa namwe, kandi nimwe bacu…”
Yakomeje ashimangira ko n’ubwo ihangana rishobora kubaho mu magambo no mu bitekerezo by’abantu, mu by’ukuri umuziki ugira iherezo rimwe: ibyishimo.
Aya magambo yombi atandukanye mu mvugo, ariko ahurira ku gitekerezo kimwe: “The Nu-Year Groove 2026” si intambara yo kwerekana uwegukana intsinzi ku wundi, ahubwo ni urubuga rwo guhuza imbaraga.
Ariko kandi, ntawahisha ko kuba Bruce Melodie na The Ben bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe, mu gihe imyaka ishize yaranzwe no kugereranywa kwabo, bihita bihinduka ikimenyetso gikomeye.
Ku bafana, iki gitaramo gishobora gufatwa nk’igihe cyo guhumeka no kwibaza niba iri hangana ryarabayeho mu by’ukuri, cyangwa niba ryari inkuru yubatswe n’abantu kurusha uko ryari mu mitima y’abahanzi.
Ku bandi, ni urubuga rushya rwo kongera kugereranya no gukomeza ibiganiro byakunze kuganza imbuga nkoranyambaga.
Icyakora, mu byo bombi bavuze, hagaragaramo umwanzuro umwe: umuziki uruta ihangana. “The Nu-Year Groove 2026” ishobora kutarangiza burundu ibiganiro byo kubagereranya, ariko ishobora kuba intambwe ikomeye yo kwereka Abanyarwanda ko n’ubwo hari “competition”, hari n’umunezero urenze byose.
Kuri Bruce Melodie na The Ben, igisigaye si ugushondana, ahubwo ni uguhurira ku rubyiniro bagasiga abantu baseka, baririmba, baninjira mu mwaka mushya bafite ibyishimo.
REBA AMASHUSHO:





