U Bubiligi: Umugabo w’imyaka 40 abangamirwa no gucibwa amande kubera umubiri we uhorana inzoga

May 2, 2024 - 08:35
 0
U Bubiligi: Umugabo w’imyaka 40 abangamirwa no gucibwa amande kubera umubiri we uhorana inzoga

U Bubiligi: Umugabo w’imyaka 40 abangamirwa no gucibwa amande kubera umubiri we uhorana inzoga

May 2, 2024 - 08:35

Urukiko rwo mu Bubiligi ruherutse gutesha agaciro ikirego cyaregaga umugabo wo muri icyo gihugu, washinjwaga gutwara imodoka yanyoye kubera ko umubiri we ufite imikorere idasanzwe ituma buri gihe ikinyabutabire cya Ethanol mu mubiri we gihora ku rugero rwo hejuru.

Uyu mugabo w’imyaka 40 abangamirwa ko igihe cyose atwaye ikinyabiziga bakamuhagarika, iyo bamupimye bamusangam inzoga kubera uwo musemburo utajya ugabanyuka mu mubiri we.

Afite uburwayi buzwi nka auto-brewery syndrome (ABS), aho isukari yageze mu gifu cye imera nk’iyahuye n’umusemburo bikazamura ikigero cya ethanol mu maraso ye.

Umunyamategeko we, Anse Ghesquiere aherutse kubwira AFP ko guteshwa agaciro k’ikirego cy’umukiliya we, nubwo byari bikwiriye ariko bigaragaza akato n’ingorane abafite indwara nk’iyo bahura nabyo.

Kugeza ubu hirya no hino ku Isi, abantu 20 nibo bamaze gusuzumwa bikemezwa ko bafite icyo kibazo.

Uyu mugabo yafashwe inshuro zitandukanye bigaragara ko yanyweye kandi atanyweye. Nko muri Mata 2022 yafashwe na Polisi, bamupimya basanga afite garama za ethanol 0.91 ni mu gihe muri icyo gihugu utwaye atemerewe kurenza garama 0.22

Uyu mugabo yagizwe umwere ariko yatangiye kujya arya amafunguro yategetswe na muganga, agamije kugabanya ikorwa rya ethanol nyinshi mu mubiri we. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06