U Bufaransa: Indege yamaze isaha yose mu kirere yabuze uyiyobora .
U Bufaransa: Indege yamaze isaha yose mu kirere yabuze uyiyobora .
Indege yazengurutse mu kirere igihe kirenga isaha yabuze uko igwa ku kibuga cy’indege cya Ajaccio Napoléon Bonaparte, mu Bufaransa, kuko ushinzwe kuziyobora yari yasinziriye.
Indege yari ivuye i Paris, yageze ku kibuga cy’indege igerageza guhamagara ku munara ukoreramo ushinzwe kuziyobora ngo ayihe inzira gusa ntiyitabwa.
Ni bwo bahise bamenyesha abashinzwe kurwanya inkongi y’umuriro ku kibuga na bo bamenyesha polisi ngo irebe ikibazo cyabaye ku kibuga cy’indege, basanga ushinzwe kuziyobora yari yasinziriye.
Umupilote wari utwaye iyi ndege yavuze ko byatumye bamara isaha mu kirere bazenguruka gusa bitahungabanyije abagenzi.
Inzego z’umutekano zavuze ko impamvu indege itahise isubizwa n’abandi ari uko uwo ushinzwe kuziyobora ari we wenyine wari mu kazi icyo gihe.
Henriette UWAMAHIRWE







