U Bufaransa: Umugabo yafunzwe azira guha akazi abagabo 50 ngo bagasambanye umugore we
U Bufaransa: Umugabo yafunzwe azira guha akazi abagabo 50 ngo bagasambanye umugore we
Umugabo witwa Dominique Pelicot, urifite imyaka 71 yemereye urukiko ko yategetse abagabo 50 bagasambanya umugore abanje ku muha imiti imusinzirinza.
Amakuru avuga ko umugore wa Pelicot witwa Gisele Pelicot, basanzwe bafitanye abana batatu, yabwiye urukiko ko yatunguwe n'ubugome uwo mugabo we yamukoreye mugihe cyose babanye.
Pelicot ufungiye muri Gereza ya Avignon, yagaragarije urukiko ukwicuza gukomeye ndetse asaba Umugore we n'abana be imbabazi, asaba urukiko guca inkoni izamba.
Uyu Dominique yatawe muri yombi muri 2020
nabwo biturutse ku kirego cy'umugore wavuze ko yamufataga Video mu ibanga, ubwo Polisi yakoraga iperereza nibwo yaje gusanga munzu kamera zirimo video ndetse n'amafoto agaragaza Umugore we ariho asambanywa n'abandi Bagabo mu bihe bitandukanye, Nibwo Polisi yahise imushyikiriza ubutabera.







