U Burusiya: Indege yari itwaye abantu 49 yakoze impanuka ikomeye, nta n’umwe warokotse

Jul 24, 2025 - 11:26
 0
U Burusiya: Indege yari itwaye abantu 49 yakoze impanuka ikomeye, nta n’umwe warokotse

U Burusiya: Indege yari itwaye abantu 49 yakoze impanuka ikomeye, nta n’umwe warokotse

Jul 24, 2025 - 11:26

Indege ya Antonov An-24 yari itwaye abantu 49 yakoreye impanuka mu Burasirazuba bw’u Burusiya kuri uyu wa 24 Nyakanga 2025, iragurumana.

Iyi ndege yakoreshwaga na sosiyete ya Angara yaguye ku musozi uri mu ishyamba ry’inzitane, ubwo yavaga mu Mujyi wa Blagoveshchensk yerekeza muri Tynda mu Ntara ya Amur.

Minisiteri y’Ubutabazi y’u Burusiya yagize iti “Mu bikorwa byo gushakisha, kajugujugu ya Mi-8 ya Rossaviatsiya yabonye igihimba cy’iyi ndege kigurumana. Abatabazi bakomeje kwerekeza ahabereye impanuka.”

Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko Perezida Vladimir Putin yamenyeshejwe iby’iyi mpanuka kandi ko hashyizweho Komisiyo ishinzwe gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Iyi ndege yakozwe mu 1976, ikoreshwa bwa mbere na sosiyete ya Aeroflot yabayeho kuva mu bihe bya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zabayeho kugeza mu 1991.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849