U Bwongereza: Abimukira barenga ibihumbi 55 bo mu Bwongereza bari mu gihirahiro

Mar 3, 2024 - 00:55
 0
U Bwongereza: Abimukira barenga ibihumbi 55 bo mu Bwongereza bari mu gihirahiro

U Bwongereza: Abimukira barenga ibihumbi 55 bo mu Bwongereza bari mu gihirahiro

Mar 3, 2024 - 00:55

Raporo yasohowe n’Ikigo gikora ubushakashatsi kuri politiki za leta (Institute for Public Policy Research: IPPR) igaragaza ko abimukira bagera ku 55.500 basaba ubuhungiro mu Bwongereza bari mu rujijo rw’ahazaza habo muri iki gihugu.

Ni urujijo ruturuka ku mpamvu z’uko Guverinoma y’u Bwongereza iri kugerageza gushaka uko amasezerano ifitanye n’u Rwanda yajya mu buryo, ibyatumye hasohoka itegeko ry’uko nta mwimukira winjiye nyuma ya 07 Werurwe 2023 wemewe guhabwa ubuhungiro.

Ni amatageko areba kandi abinjiye muri iki gihugu kiyobowe n’Umwami Charles III kuva ku wa 20 Nyakanga 2023 ubwo iryo tegeko ryemezwaga.

Abo bimukira ntibemerewe gukora kuko bataremererwa ubuhungiro, ibituma bakomeje gutangwaho akayabo k’imisoro y’Abongereza mu kwishyura iby’ibanze bakeneye aho bacumbikiwe muri hoteli.

Raporo ya Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza igaragaza ko byibuze aba bimukira batangwaho arenga miliyoni umunani z’amayero (arenga miliyari 11 Frw) ku munsi.

Ubushakashatsi bwa IPPR bwagaragaje ko kuva umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda witambikwa n’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza, ababwinjiramo bakomeje kugorwa n’ubuzima.

Igaragaza ko bacumbikiwe ahantu by’agateganyo batazi igihe bazahavira ndetse ubu ngo ntibabasha gukora cyangwa kuba babona uburenganzira butuma dosiye zabo zikurikiranwa ngo bamenye ikizakurikira.

IPPR igaragaza ko ibibazo by’abimukira basaba ubuhungiro bigera ku 22.400 byabayeho hagati yo ku wa 07 Werurwe no ku wa 20 Nyakanga 2024, kuva ubwo kugeza ku wa 28 Ukuboza 2023 hagaragara izindi dosiye zirenga 33.100 ibibazo byiganjemo iby’abinjiye mu gihugu ku buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza ushinzwe abinjira n’abasohoka, Dan Hobbs, aherutse kubwira Abadepite b’iki gihugu ko abo ibihumbi 33 batemerewe guhabwa ubuhungiro binyuze muri rya tegeko rigenga abimukira bageze mu Bwongereza bitemewe n’amategeko kuva ku wa 07 Werurwe 2023.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’abimukira muri IPPR, yatangaje ko Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza iri mu bibazo bikomeye byatumye ibihumbi by’abashaka ubuhungiro baguma mu girahiro.

Ati “Ibi bituma batagira icyo bakora ngo bite ku buzima bwabo, bigatuma kandi batangwaho akayabo k’imisoro y’abaturage. Ibi rwose byaragaragaraga ko bizabaho ubwo hashyirwagaho ririya tegeko rikumira abimukira. Uburyo bwiza bwo guhangana na byo ni ugutangira kwiga ku madosiye yabo.”

Icyakora iyi minisiteri igaragza ko yagerageje gushyira mu bikorwa ibyo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yasezeranyije bwo gusuzuma dosiye z’abimukira zatanzwe mbere yo ku wa 28 Nyakanga 2022, ikavuga ko izo dosiye zasuzumwe ndetse binjiye mu kindi cyiciro.

Igaragaza ko iri no kugerageza kwita ku bimukira binjiye muri iki gihugu bitemewe n’amategeko, ikerekana ko amasezerano bafitanye n’u Rwanda ari kimwe mu bisubizo birambye by’iki kibazo.

Abimukira binjira mu Bwongereza bari mu gihirahiro bitewe n'amasezerano bufitanye n'u Rwanda
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268