U Rwanda na RDC mu masezerano y’amateka azahindura ubukungu bw’akarere
U Rwanda na RDC mu masezerano y’amateka azahindura ubukungu bw’akarere
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyizeho amahame agenga ubufatanye mu by’ubukungu mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Iyi ntambwe yatewe ku wa 1 Kanama 2025, hashingiwe ku masezerano y’amahoro wa Washington ibi bihugu byombi byagiranye ku wa 27 Kamena, bibifashijwemo na Amerika.
Bigaragara ko nk’uko byagenze mbere y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri Kamena, amahame u Rwanda na RDC byashyizeho tariki ya 1 Kanama ari yo azashingirwaho mu isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yasobanuye ko aya mahame ari yo u Rwanda na RDC bizagenderaho mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Ibi bizagerwaho binyuze mu bufatanye mu iterambere ry’urwego rw’ingufu, ibikorwaremezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, urw’ubuzima, ubukerarugendo no kugenzura pariki z’ibihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, tariki ya 30 Nyakanga yasobanuriye Abadepite ko u Rwanda na RDC biteganya kugirana amasezerano yihariye y’ubufatanye mu by’ubukungu.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Azaba amasezerano yihariye, bya bindi by’ubufatanye hagati y’impande zombi, kongerera agaciro amabuye y’agaciro, biracyaganirwaho. Turizera ko n’impuguke zizumvikana kuri aya masezerano kugira ngo azashyirweho umukono mu bihe biri imbere.”
Mbere y’uko u Rwanda na RDC bishyiraho amahame y’ubufatanye mu by’ubukungu, tariki ya 31 Nyakanga byahuriye mu nama ya mbere y’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro, yabereye i Washington.
Inama y’uru rwego yateguye indi izaba tariki ya 4 Kanama, izahuza abagize urwego ruhuriweho rw’umutekano ruzaba rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Amerika yagaragaje ko izi nama zombi zabaye muri iki cyumweru ari intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro, ishimangira ko u Rwanda na RDC biri mu nzira nziza igana ku bufatanye mu by’umutekano n’ubukungu
Umujyanama wa Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, hamwe n'abaharariye u Rwanda na RDC ubwo bashyiragaho aya mahame
Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE







