U Rwanda rwemeje ko rugiye kwakira abimukira 250 baturutse muri America
U Rwanda rwemeje ko rugiye kwakira abimukira 250 baturutse muri America
U Rwanda rugiye kwakira abimukira 250 baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo butubahirije amategeko, nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranyije amasezerano yashyizweho umukono muri Kamena uyu mwaka nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’umuyobozi utatangajwe amazina wo muri Amerika.
Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko Amerika yamaze gushyikiriza u Rwanda urutonde rw’abimukira 10 bashobora kuzanwa mu Rwanda ku ikubitiro, icyakora ibihugu byombi byemeranyije ko iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba gishobora kuzakira abagera kuri 250 nk’uko bisobanurwa na Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.
Yagize ati: “U Rwanda rwemeranyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwakira impunzi zigera kuri 250, ahanini kubera ko hafi buri muryango w’Umunyarwanda wigeze guhura n’akaga ko kwimurwa ku gahato, kandi indangagaciro zacu nk’igihugu zishingiye ku gusubiza mu buzima busanzwe no ku kunga ubumwe.”
Yongeyeho ko u Rwanda ruzajya rugira ibyo rubanza kwemera kuri buri mwimukira kugira ngo azanwe mu Rwanda.
Ati: “U Rwanda rufite ubushobozi bwo kwemeza buri mwimukira wasabiwe kuzanwa mu Rwanda. Abemejwe bazajya bahabwa amahugurwa y’umurimo, serivisi z’ubuzima ndetse n’aho kuba kugira ngo batangire ubuzima bwabo mu Rwanda, bagire amahirwe yo kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere rw’igihugu kiri mu bifite ubukungu bwihuta ku Isi mu myaka icumi ishize.”
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izagenera u Rwanda inkunga y’amafaranga mu rwego rwo kwita kuri aba bimukira, nubwo Makolo yirinze gutangaza ibijyanye n’ingano yayo, icyakora yongeyeho ko ibijyanye n’iyo nkunga byanogejwe muri Nyakanga. Yakomeje avuga ko bitewe n’ibiganiro ku mpande zombi bashobora kuzongera umubare w’abimukira ukaba warenga 250, kandi yongeraho ko abazoherezwa mu Rwanda batazahatirwa kuhaguma, kuko bashobora kugenda igihe cyose babyifuje.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko nta mwimukira u Rwanda ruzakira afite igihano agomba kurangiza muri Amerika, kuko ibihugu byombi bidafitanye amasezerano yemerera imfungwa zakatiwe mu gihugu kimwe kurangiriza igihano mu kindi gihugu. Ni muri urwo rwego, abazakirwa ari abarangije ibihano byabo, abadafite ibyaha bakurikiranyweho ndetse n’abatarakoze ibyaha byo guhohotera abana.
Si u Rwanda gusa ruteganya kwakira abimukira bo muri Amerika cyane ko Perezida Donald Trump afite intego yo kwirukana miliyoni z’abimukira baba muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko ubutegetsi bwe bwatangiye gutekereza kohereza abakatiwe n’inkiko muri Sudani y’Epfo na Eswatini.
Amasezerano yo kwakira abimukira badafite ibyangombwa byo kuba muri Amerika si yo ya mbere u Rwanda rugiranye n’ibindi bihugu. Kuko rwigeze kuyasinyana n’igihugu cy’u Bwongereza mu mwaka wa 2022, ariko aza gusubikwa umwaka ushize na Minisitiri w’Intebe mushya wari uherutse gutorwa, Keir Starmer.







