“Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Abarimu: Inkingi y’Uburezi Budacagase”
“Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Abarimu: Inkingi y’Uburezi Budacagase”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye abanyeshuri gukurikira amasomo yabo neza ngo bazabashe gutsinda amasomo, yibutsa ababyeyi kuzafatanya n’abarezi mu gutanga uburere n’uburezi bukwiye.
Yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, ubwo yatangizaga umwaka w’amashuri wa 2025-2026, igikorwa cyabereye ku Kigo cy’Amashuri cya Groupe Scolaire Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko abanyeshuri basabwa gukurikira neza amasomo yabo, bakumva inama z’abarimu n’abayobozi b’ibigo kugira ngo bazarusheho gukora neza muri uyu mwaka.
Yibukije ababyeyi ko basangiye inshingano zo kurera igihugu, ababwira ko amashuri yiteguye kubafasha ariko ko na bo bafite uruhare mu burere n’uburezi bw’abana.
Ati:”Ubwo rero twasaba ko ababyeyi bajya begera amashuri bakababaza uko abana bakora, bakababaza ibyo bashobora gukora kugira ngo bafashe abana kwiga.”
Minisitiri Nsengimana yahamagariye ababyeyi kuzuza inshingano zabo, bakita ku byo amashuri azabasaba mu gufasha abana babo kwiga no gutera imbere mu myigire.
Ingengabihe yasohowe na Ministeri y’Uburezi igaragaza ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/26 kizatangira ku wa 8 Nzeri 2025 kikarangira ku wa 19 Ukuboza 2025.
Abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru bibiri, bakazatangira igihembwe cya kabiri ku wa 5 Mutarama 2026, kikazarangira ku wa 3 Mata 2026.
Ibiruhuko by’igihebwe cya kabiri bizamara ibyumweru bitatu. Igihembwe cya gatatu kizatangire ku wa 20 Mata 2026 kirangire ku wa 3 Nyakanga 2026.
Ingengabihe ya MINEDUC yagaragaje ko kandi ibizamini ngiro mu mashuri y’imyuga, amashuri nderabarezi n’ay’ibaruramari bizatangira ku wa 1 Kamena 2026 bikazarangira ku wa 19 Kamena.
Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizatangira ku wa 7 Nyakanga 2026 bikazarangira ku wa 9 Kanama, naho ayisumbuye bizatangira ku wa 15 Kanama bisozwe ku wa 24 Kanama 2026.







