Ubukwe buhindutse urupfu: Abasore bakurikiranyweho kwica mugenzi wabo

Aug 26, 2025 - 04:50
 0
Ubukwe buhindutse urupfu: Abasore bakurikiranyweho kwica mugenzi wabo

Ubukwe buhindutse urupfu: Abasore bakurikiranyweho kwica mugenzi wabo

Aug 26, 2025 - 04:50

Nyanza Abasore babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica mugenzi wabo ubwo bari mu bukwe nk’uko Polisi ibivuga, gusa hari abavuga ko urwo rugomo rwabereye mu muhuro.

Ibi byabereye mu murenge wa Cyabakamyi, Akagari ka Karama, Umudugudu wa Kamonyi, ku wa Gatandatu nijoro.

 Amakuru avuga ko bariya basore bakubise mugenzi wabo by’urugomo, ajyanwa kwa muganga agwayo ku cyumweru.

Polisi yataye muri yombi abo basore babiri bakekwaho kwica mugenzi wabo witwa Nzayisenga Syldio w’imyaka 23.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UMUSEKE dukesha iy'inkuru ko Polisi ikimara guhabwa amakuru yahise ijya kubashaka irabafata.

Yagize ati: “Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukingo, ubu bugenzacyaha bukaba bwaratangiye iperereza.”

Polisi isaba urubyiruko kwirinda urugomo kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi itazabyihanganira.