Uburusiya Mu Rugamba rwo Kugabanya Ikoreshwa rya WhatsApp na Telegram
Uburusiya Mu Rugamba rwo Kugabanya Ikoreshwa rya WhatsApp na Telegram
Ikigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru mu Burusiya, Roskomnadzor, kuri uyu wa Gatatu, cyatangaje ko u Burusiya bwafashe icyemezo cyo kugabanya guhamagarana ku mbuga zirimo WhatsApp na Telegram, mu rwego rwo kurwanya ibyaha.
Iki kigo cyavuze ko izo mbuga ari zo zifashishwa cyane mu gutanga serivisi z’amajwi zikoreshwa mu bujura, gukangisha, no gushora Abarusiya mu bikorwa by’ubugambanyi ndetse n’iterabwoba.
Roskomnadzor yagize iti "Mu rwego rwo kurwanya ibyaha, hafashwe ingamba zo kugabanya guhamagarana kuri izi mbuga z’amahanga (WhatsApp na Telegram).”
Moscow yatangaje ko yifuza ko izo mbuga zakwemerera inzego z’umutekano kubona amakuru igihe bayasabye, atari gusa mu iperereza ku bujura, ahubwo no mu gucukumbura ibikorwa u Burusiya bwita iby’iterabwoba.
Minisiteri y’ikoranabuhanga y’u Burusiya yatangaje ko serivisi z’amatelefone ku mbuga z’amahanga zizongera kuboneka igihe zizaba zitangiye kubahiriza amategeko y’u Burusiya.
Inzego z’umutekano z’u Burusiya zagiye zitangaza kenshi ko Ukraine ikoresha Telegram mu gushaka abantu no gukora ibikorwa by’ubusahuzi mu Burusiya.
Mu itangazo yohereje kuri AFP, Telegram yavuze ko irwanya ikoreshwa nabi rw’urubuga rwayo, harimo n’ibikorwa byo gushishikariza ubusahuzi cyangwa urugomo n’ubujura, kandi ko buri munsi ikuraho miliyoni z’ibikubiyemo amakuru mabi.
Kuva u Burusiya bwatangiza intambara muri Ukraine, bwafashe ingamba zikomeye zo kugabanya ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga.
Umuvugizi wa WhatsApp we yatangaje ko WhatsApp ari urubuga rwihariye, ifite uburyo bwo guhisha ubutumwa (end-to-end encryption), kandi yanga ko leta yivanga mu burenganzira bw’abantu bwo kuganira mu buryo bwizewe, ari na yo mpamvu u Burusiya bushaka kuyibuza abaturage barenga miliyoni 100.
Yongeyeho ko abarenga miliyoni 100 mu Burusiya bakoresha WhatsApp mu kohererezanya ubutumwa no guhamagarana, bityo ko abayikoresha bahangayikishijwe n’uko u Burusiya bushaka kubashyira ku zindi mbuga zoroshye kwinjirwamo n’inzego za leta.





