Ubushinwa bwahaye Inyange Girls School of Sciences ibikoresho by’ishuri birimo na mudasobwa

Oct 25, 2026 - 10:15
 0
Ubushinwa bwahaye Inyange Girls School of Sciences ibikoresho by’ishuri birimo na mudasobwa

Ubushinwa bwahaye Inyange Girls School of Sciences ibikoresho by’ishuri birimo na mudasobwa

Oct 25, 2026 - 10:15

Umuyobozi w’iri shuri, Sr. Ann Macharia, muri uwo muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira, yavuze ko ibi bikoresho bizafasha kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu byumba by’amashuri, no mu cyumbwa cy’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ibikoresho batuzaniye bizagira uruhare rukomeye mu gufasha abanyeshuri bacu kwiga batekanye. Hari igihe habaga ubucucike, cyane cyane igihe bakoresha mudasobwa. Rimwe na rimwe, byabaga ngombwa ko bicara begeranye cyane.”

Yakomeje avuga ko kuba bongeyemo intebe 100 bizabafasha kugabanya ubwo bucucike, abanyeshuri bakabona umwanya uhagije no mu byumba by’amashuri, ahamya ko bizagira ingaruka nziza ku myigire, bikazanatuma umusaruro wabo uzamuka.

Sr. Macharia yavuze ko zimwe muri mudasobwa bahawe zizashyirwa muri laboratwari kugira ngo barebe ko zakoreshwa mu buryo zirushaho gutanga umusururo.

Uretse ibikoresho byatanzwe, umuyobozi w’iri shuri yavuze ko ubufatanye na Ambasade y’u Bushinwa bunagaragarira mu kuba ihora iryoherereza umwarimu wigisha ururimi rw’Igishinwa n’umuco w’u Bushinwa.

Yagize ati “Ubufatanye dufitanye na bo ni bwiza. Bahora batugezaho umwarimu wigisha abanyeshuri bacu ururimi rw’Igishinwa n’umuco w’u Bushinwa.”

Yavuze ko abanyeshuri b’iri shuri bashishikajwe no kwiga amasomo ya siyansi, bityo ko ibikoresho byiyongereye bizabafasha kurushaho kuyiga neza.

Ku rundi ruhande, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko uru ruzinduko bagiriye ku Inyange Girls School of Science rugamije gukomeza guteza imbere ubwo bufatanye no gushyigikira ibikorwa by’ishuri.

Yagize ati “Nishimiye gusura iri shuri. Buri gihe uko ngiye i Musanze ndinyura iruhande, ubu rero nishimiye kuba ndigezeho. Twazanye ibikoresho birimo mudasobwa, ibya laboratwa n'ibindi birimo inkweto zo kongeramo, ndibwira ko izo nkweto abakobwa bazikeneye.”

Yibukije ko iyi nkunga iri mu rwego rwo kwizihiza isabukuri y'imyaka 50 y'umubano w'u Rwanda n'Ubushinwa bizihiza muri uyu mwaka, avuga ko uburezi biri mu byo uwo mubano wubakiyeho.

Ambasaderi Gao yavuze kandi ko u Rwanda buri mwaka rwohereza abanyeshuri babarirwa muri 400 bakajya kwiga amasomo atandukanye mu Bushinwa ku nkunga y'icyo gihugu, ndetse bukaba bugira uruhare mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye mu Rwanda.

Yavuze ko yifuza gusura ibigo by'amashuri bindi byinshi mu Rwanda akumva icyo bakeneye, bakareba ibyo bashobora kubafashamo.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure