Ubusobanuro bw'izina Lydia, izina ry’umukobwa ufite uburanga

Feb 5, 2024 - 08:49
 3
Ubusobanuro bw'izina Lydia, izina ry’umukobwa ufite uburanga

Ubusobanuro bw'izina Lydia, izina ry’umukobwa ufite uburanga

Feb 5, 2024 - 08:49

Lydia ni izina rihabwa umwana w’umukobwa cyane mu gace kitwa Lydia mu Bugereki. Mu kirusiya bavuga Lidiya, mu Gitaliyani bakavuga Lidia, mu Gifaransa bavuga Lydie. Muri Bibiliya, Lydia ni izina ry’umugore wa mbere wemeye inkuru nziza ayimenyeshejwe na Mutagatifu Paul.( Ibyakozwe n’Intumwa 16: 14-15).

Bimwe mu biranga Lydia

Lydia akunze kuba ari umukobwa ufite ubwiza, ufite uburanga

Lydia ni umuntu uzi gufata imyanzuro kandi akayigenderamo kugeza ageze ku ntego yihaye. Akunda kwigenga akanga abantu bamwivangira mu buzima.

Yifitemo ubuyobozi , aba ashaka kwifatira imyanzuro nta wundi ubyivanzemo cyangwa ubiri inyuma.

Kubera ko akunda kwigenga Lydia nawe asa nk’umuntu ushaka ko ibitekerezo bye bitasubizwa inyuma n’abandi.

Mu bijyanye n’imibanire n’abandi Lydia aba yakomeje ibintu , ntabona ibintu kimwe n’abandi bari kumwe nawe usanga ari wa muntu udapfa gusubiza iyo abajijwe.

Bamwe mu byamamare bagiye bahabwa izina Lydia

Lydia Schenardi: Lydia Schenardi ni umunyapolitiki wamenyekanye cyane mu Bufaransa .

Lydia Lunch ni umuririmbyi, umusizi , umukinnyi wa film uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ukurikije ibisobanuro by’izina ’Lydia’ n’ibimuranga, urabona bihwanye n’uwo usanzwe uzi cyangwa nawe (niba ariko witwa)?

Ubutaha urifuza ko twazagusobanurira irihe zina?

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06