Ubutumwa bureba abagore ndetse n'abakobwa bitegura kuzabyara

Aug 3, 2025 - 10:35
 0
Ubutumwa bureba abagore ndetse n'abakobwa bitegura kuzabyara

Ubutumwa bureba abagore ndetse n'abakobwa bitegura kuzabyara

Aug 3, 2025 - 10:35

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC,kivuga ko konsa umwana akivuka bifite akamaro kenshi cyane ko bimurinda indwara zitandukanye, kandi bikamwongerera ubudahangarwa.

Buri mwaka kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 7 Kanama, u Rwanda rw’ifatanya n’Isi yose mu kwizihiza icyumweru cyahariwe konsa. Iki cyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Konsa neza ahazaza heza.”

Icyakora muri iyi minsi hari bamwe mu babyeyi bo mu Rwanda, by’umwihariko abatuye mu mijyi, banze konsa abana ngo hato amabere yabo ateye neza atagwa cyangwa bakabyibuha cyane .

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC kivuga ko Konsa ari byiza ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ndetse n’umuryango nyarwanda w’ejo hazaza.

Ababyeyi basabwa konsa abana babo nibura imyaka ibiri, harimo amezi atandatu umwana yonka nta kindi kintu na kimwe avangiwe, nyuma agakomeza konka ahabwa n’imfashabere kugeza nibura ku myaka ibiri. Ibi bimurinda kurwaragurika, kugira imirire mibi, bikanamurinda kugwingira mu gihagararo no mu bwenge.

Ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’ubuzima bwa DHS mu 2015, bwagaragaje ko muri uwo mwaka u Rwanda rwari rufite abagore bonsa abana babo amezi atandatu 87, 3%. Nyuma y’imyaka itanu ni ukuvuga mu 2020 umubare w’abagore bonsa amezi atandatu waragabanutse ugera kuri 80,9%.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abonsaga amezi hagati y’ane n’atanu bari 80,8% mu 2015, mu gihe mu 2020 bagabanutse bakagera kuri 68,1%, bigaragaza ko abagore bonsa bari kudohoka cyane bitewe n’impamvu zitandukanye.

Umukozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) Ushinzwe imirire myiza ndetse n’ubukangurambaga bwa Enough Campaign bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato,Ntimugura Jean Yves, avuga ko kuba umubare w’ababyeyi bonsa ugabanuka ahanini biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’imyumvire ya bamwe ikiri hasi.

Akomoza ku babyeyi bamwe banga konsa ngo amabere atagwa, yavuze ko iyo ari imigirire idakwiye cyane ko ibere ari inkongoro y’umwana.

Ati “Twavuga ko ari imigirire itari myiza kuko ubundi iyo umubyeyi amaze kubyara, amabere ntabwo aba akiri umurimbo ahubwo aba yabaye inkongoro z’umwana. Kugira ngo uwo mwana abuzwe ayo mahirwe ntabwo ari ibintu byiza.Ikiza ni uko ababyeyi bakwiye kumva ko bakwiye konsa kandi bakonsa neza kuko amabere aba yamaze kuba inkongoro z’umwana ntabwo aba ari imirimbo.Ntabwo umubyeyi uba wabyaye umwana amukunze, akwiye kumubuza amahirwe y’ubuzima cyane cyane muri ya minsi 1000 ya mbere.” 

Iby’ingenzi ukwiye kumenya ku konsa

Ni ingenzi guhita ushyira uruhinja ku ibere rukimara kuvuka kugira ngo uhembere vuba.

Mubyeyi, onsa umwana wawe amashereka y’umuhondo aboneka mu minsi itanu nyuma yo kubyara kuko amurinda indwara nyinshi.

Uruhinja rwawe ntirukeneye guhabwa ikindi kintu icyo aricyo cyose.

Amashereka arimo intungamubiri zose n’amazi umwana wawe akeneye mu mezi 6 avutse.

Konsa umwana gusa bivuga kumuha amashereka yonyine, nta kindi kintu umuvangiye kabone n’amazi, cyeretse gusa imiti yategetswe na muganga.

Si byiza kuvangira umwana amashereka n’andi mata, ibiryo cyangwa ibinyobwa mbere y’uko yuzuza amezi 6. Bituma amashereka yawe agabanuka kandi bishobora no gutera umwana kurwara.

Igihe ugiye kure y’umwana, ushobora kwikama amashereka ukayamusigira.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06