UKO AMATEGEKO ABITEGANYA: Icyaha cy’ubusambanyi, uko gihanwa, n’uko gikurikiranwa mu Rwanda.
UKO AMATEGEKO ABITEGANYA: Icyaha cy’ubusambanyi, uko gihanwa, n’uko gikurikiranwa mu Rwanda.
Mu Rwanda, itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 136, igika cya mbere havuga ko umuntu wese washyingiwe (wasezeranye imbere y’amategeko) ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. ndetse iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1.
Ikurikiranacyaha ku cyaha cy’ubusambanyi.
Igika cya kabiri cy’ingingo yagaragajwe yo mu itegeko ryavuzwe haruguru giteganya ko ikurikiranacyaha cy’ubusambanyi ridashobora kubaho hatareze uwahemukiwe (uwo mwashyingiranywe) ndetse muri icyo gihe ingaruka zikurikiranacyaha zigera no kuwo bagikoranye, uwo akaba ari uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina.
Igika cya 3 gikomeza kivugako ko mu ikurikiranacyaha uwahemukiwe watanze ikirego afite uburenganzira bwo kurihagarika aho ryaba rigeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye. Ibi bikaba bishoboka gusa iyo urukiko rwaregewe rutarafa umwanzuro kuri icyo kirego, kuko iyo dosiye yamaze kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, uko kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangira ryarwo. Icyo gihe umucamanza arabisuzuma akaba yabyanga cyangwa akabyemera ariko akagaragaza impamvu y’icyemezo cye.
Iyo umucamanza amaze kwakira, agasuzuma ndetse akanemeza ihagarikwa ry’ikurikiranacyaha ryatanzwe n’uwareze, uguhagarika ikurikiranacyaha bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n’uregwa.
Inkurikizi z’icyaha cy’ubusambanyi
Itegeko No 71/2024 ryo kuwa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 248 ivuga ku mpamvu z’ubutane (Divorce). iyo ngingo ikaba igaragaza Icyaha cy’ubusambanyi nk’imwe mu mpamvu zemewe n’amategeko zishobora gushingirwaho mu gutandukana kw’abashakanye. Ariko uko gusaba ubutane biregerwa iyo urukiko rwaregewe icyaha cy’ubusambanyi rwagihamije uregwa.





