Umubyeyi yapfuye agiye gushyingura umwana we w'umuhungu

Jul 22, 2024 - 07:34
 0
Umubyeyi yapfuye agiye gushyingura umwana we w'umuhungu

Umubyeyi yapfuye agiye gushyingura umwana we w'umuhungu

Jul 22, 2024 - 07:34

Abantu batatu bo mu muryango umwe bitabye Imana mu bihe bitandukanye, umwe yitabye Imana biturutse ku burwayi yari amaranye igihe, ni mugihe abandi babiri barimo nyina wa nyakwigendera ndetse na se wabo na bitabye Imana bazize impanuka y'imodoka ubwo bari bagiye gushyingura Nyakwigendera.

Amakuru yatangajwe n'uhagarariye umuryango, avuga ko umubyeyi witwa Mwakuni Said ndetse na muramu we ariwe se wabo na Nyakwigendera, bitabye Imana bazize impanuka y'imodoka yarimo umurambo bagiye gushyingura.

Iyo modoka yaje kugongana nindi yavaga ahitwa Arusha yerekeza ahitwa Mabati, maze umubyeyi wa Nyakwigendera ndetse na muramu we bahita bitaba Imana ni mugihe abandi bataratangazwa umubare bakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro.  

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06