Umuhanda uhuza imirenge yo ku Kivu muri Rutsiro ugeze kuri 86%, abaturage bawutezeho iterambere
Umuhanda uhuza imirenge yo ku Kivu muri Rutsiro ugeze kuri 86%, abaturage bawutezeho iterambere
Imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo uhuza imirenge yo ku Kivu mu karere ka Rutsiro igeze kuri 86%, abaturage n’abashoramari bawutezeho iterambere rikomeye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro District bwatangaje ko imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo uhuza imirenge itandatu ikora ku Kiyaga cya Lake Kivu ugeze ku kigero cya 86%, ibintu abaturage n’abashoramari bavuga ko bizahindura ubuzima bwabo mu buryo bugaragara.
Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 41, ukaba unyura mu mirenge ya Mushubati, Gihango, Boneza, Mushonyi, Musasa na Kigeyo. Ni umwe mu mishinga y’ibikorwaremezo iteze kuzamura ubukungu bw’aka gace cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi, ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Imirimo yo kuwubaka yatangiye muri Mutarama 2024, aho byari biteganyijwe ko uzarangira mu gihe cy’amezi 18. Icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko habayeho imbogamizi zitandukanye zatumye imirimo itinda ugereranyije n’uko byari byarateganyijwe mbere.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko imiterere y’aka gace ari imwe mu byatumye imirimo irushaho kugorana.
Yagize ati: “Imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze ku kigero cya 86%. Twahuye n’urutare rwinshi rwadusabye guturitsa intambi kugira ngo imirimo ikomeze. Hari kandi n’ibiraro bitatu binini byasabye inyigo zikomeye cyane kuko ibyari bisanzwe byari byarangijwe n’ibiza.”
Yakomeje avuga ko umuhanda wari usanzwe ari muto cyane, ku buryo byasabye kuwagura no gukuraho itaka n’amabuye byinshi kurusha uko byari byarateganyijwe.
Ati: “Ingano y’itaka twatekerezaga ko tuzakuramo yari nto, ariko nyuma dusanga ari nyinshi cyane, ari byo byatumye imirimo yiyongera.”
Uyu muhanda kandi ufitanye isano n’undi uri gutunganywa werekeza mu cyanya cy’ubukerarugendo cya Boneza, ahamaze kubakwa amahoteli arenga 12 yakira ba mukerarugendo basura Kivu.
Abashoramari bakorera muri aka gace bavuga ko uyu muhanda uzafasha cyane kuzamura ubukerarugendo kuko hari abantu benshi batinyaga kuhagenda kubera ikibazo cy’imihanda mibi.
Amara Kivu Resort ni imwe muri hoteli zikomeje kwakira ba mukerarugendo muri aka gace. Nyirayo, Mutsinzi Antoine, yavuze ko nibura umuhanda niwuzura bazabona abakiliya benshi kurushaho.
Ati: “Hari abakiliya benshi bashakaga kuza hano ariko bakabangamirwa n’urugendo rutoroshye. Niturangiza kubona umuhanda mwiza wa kaburimbo, turateganya ko ubukerarugendo buzazamuka cyane.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko bukomeje kuganiriza abaturage batuye muri iyi mirenge kugira ngo bitegure kuzabyaza umusaruro uyu muhanda binyuze mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.
Abaturage bavuga ko uyu muhanda uzaborohereza kugeza umusaruro wabo ku masoko ndetse ugafasha no koroshya ingendo hagati y’imirenge ikora ku kiyaga cya Kivu.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzuzura utwaye miliyari 19 Frw, ukaba uri mu mishinga minini yitezweho guteza imbere ubukungu n’ubukerarugendo mu Karere ka Rutsiro.






